Uburusiya bwahakanye ko buri mu ntambara muri Ukraine #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kugeza ubu Moscow ntivuga ko iri mu ntambara muri Ukraine , ahubwo ibitero byayo imaze ukwezi igaba muri icyo gihugu ibyita "ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare".

Uburusiya bwahakanye ibivugwa ko kuwa mbere buzatangaza intambara yeruye muri Ukraine, bubyita "ibidafite ishingiro".

Ni mugihe byavugwaga ko iki gihugu cyiteguye gutangaza byeruye ko kiri mu bihe bidasanzwe by'intambara, bitandukanye n'uko cyatangiye ibitero muri Ukraine kivuga ko mu minsi itanu gusa kizaba cyageze ku ntego yacyo bikarangira bihindutse.

Abategetsi bo mu burengerazuba bahwihwisaga ko Perezida Vladimir Putin ashobora gukoresha akarasisi k'intsinzi ka buri mwaka tariki 09 Gicurasi(9) agatangaza intambara yeruye.

Ariko Dmitry Peskov umuvugizi w'ibiro bya Kremlin, yavuze ko izo mpuha nta kuri "na busa" zifite.

Minisitiri w'ingabo w'Ubwongereza Ben Wallace mu cyumweru gishize yavuze ko akarasisi ka Moscow ko kwibuka intsinzi ku ba Nazi no kurangira kw'intambara ya II y'isi - gashobora gukoreshwa mu gutangaza intambara n'ibitero bishya muri Ukraine birimo ingabo nyinshi kurushaho.

Uretse akarasisi kaba buri mwaka i Moscow, hari andi makuru avuga ko Kremlin yaba irimo gutegura igisa n'akarasisi no mu mujyi wa Mariupol muri Ukraine, umujyi ubu wafashwe hafi ya wose.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/uburusiya-bwahakanye-ko-buri-mu-ntambara-muri-ukraine

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)