U Rwanda rugiye kwakira igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho muri ruhago #rwanda #RwOT

webrwanda
0

U Rwanda rwamaze gusinya amasezerano n'Ishyirahamwe ry'imikino y'Aba-veterans ku isi (FIFVE) mu rwego rwo gutegura igikombe cy'Isi cy'amakipe y'abakanyujijeho "Veteran Clubs World Championship" kizabera mu Rwanda.

Kuva mu mpera z'umwaka ushize nibwo hatangiye kuvugwa inkuru z'uko u Rwanda ruzakira iri rushanwa rizaba rigiye kuba ku nshuro ya 7.

Ku munsi w'ejo hashize ku wa 5 Gicurasi 2022 nibwo hasinywe aya masezerano na FIFVE, ni umuhango wabereye ku cyicaro gikuru cya FERWAFA i Remera.

Aya masezerano akaba yarashyizweho umukono na perezida wa FIFVE, Fred Siewe ndetse na perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier.

Iki gikombe biteganyijwe ko kizaba mu mwaka wa 2024 bikaza ari n'inshuro ya mbere kibereye muri Afurika. U Rwanda rugiye kwakira iri rushanwa nyuma y'uko muri Kanama 2021 ubwo Fred Siewe aheruka mu Rwanda yanabonanye na Minisitiri wa Siporo, Munyanaju Aurore Mimosa baganira ku kuba u Rwanda rwakwakira iri rushanwa.

Uyu muhango wo gusinya aya masezerano ukaba witabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo na Patrick M'Boma wakanyujijeho mu mupira w'amaguru wanakiniye ikipe y'igihugu ya Cameroun.

Kuri uyu wa Kane, Hasinywe amasezerano y'ubufatanye hagati ya FERWAFA n'Ishyirahamwe ry'imikino y'Aba veterans ku isi (FIFVE) agamije gutegura irushanwa ry'isi ry'amakipe y'aba veterans "Veteran Clubs World Championship" riteganyijwe kubera mu Rwanda muri 2024. pic.twitter.com/wwBJoMlSlO

â€" Rwanda FA (@FERWAFA) May 5, 2022

Uyu muhango witabiriwe n'abayobozi b'amashyirahamwe yombi ndetse na Patrick Mboma wakiniye amakipe atandukanye arimo ikipe y'Igihugu ya Cameroon ubarizwa muri iryo shyirahamwe. pic.twitter.com/gbojrqaDue

â€" Rwanda FA (@FERWAFA) May 5, 2022



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rugiye-kwakira-igikombe-cy-isi-cy-abakanyujijeho-muri-ruhago

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)