Header Ads Widget

Technology

Kwibuka28: Hibukwa abari abakozi muri MIJEUMA... - #rwanda #RwOT

Kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Gicurasi 2022, Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS) ifatanyije na Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco (MYCULTURE) na Komite Olempike y'u Rwanda (RNOSC), n'Inama nkuru y'Abahanzi (RAC), bibutse abari abakozi ba MIJEUMA, abakinnyi, abahanzi ndetse n'inshuti n'abafatanyabikorwa batezaga imbere Siporo n'Umuco bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. 

Iki gikorwa cyabereye ku rwibutso rwa jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, cyari cyitabiriwe n'abayobozi muri Guverinoma, abagize ingaga za siporo, abahanzi batandukanye, abakinnyi mu mikino itandukanye, ababuze ababo bakoraga muri MIJEUMA ndetse n'itangazamakuru.

Minisitiri Munyangaju na Minisitiri Mbabazi bashyize indabo ku mva

Iki gikorwa cyabimburiwe no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashyiguye mu rwibutso rwa jenoside rwa Kigali mu rwego rwo kubunamira no kubasubiza agaciro bambuwe.

Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, RoseMary Mbabazi na Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa bafatanyije n'abakozi, abahanzi n'abakinnyi batandukanye gucana urumuri rw'icyizere nk'ikimenyetso cy'uko bazahora bazirikana bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.


Muri iki gikorwa, abahanzi n'abakinnyi batandukanye bibutse bamwe mu bari abakozi ba MIJEUMA, abahanzi, abakinnyi n'abatezaga imbere urubyiruko, siporo n'umuco bagenzi babo babavuga mu mazina, nk'ikimenyetso cy'uko batazazima bazahora bibukwa.

Hon. Mbabazi yakebuye urubyiruko arwibutsa ko rugomba guhangana n'abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu ijambo ry'ikaze, Minisitiri RoseMary Mbabazi yihanganishije imiryango y'abari abakozi ba MIJEUMA n'abafatanyabikorwa mu guteza imbere urubyiruko, umuco na siporo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abifuriza gukomera no kudaheranwa n'agahinda.

Minisitiri Mbabazi yavuze ko hari abakozi muri MIJEUMA bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ndetse muri bo bishe bagenzi babo bakoranaga, akebura urubyiruko.

Avuga ko MIJEUMA yagize uruhare mu ngengabitekerezo ya Jenoside kuko banateye inkunga abashakaga kwica Abatutsi babafasha muri byose ndetse banifashishije ubuhanzi. Yavuze ko Jenoside yari yarateguwe kuko utakumva ukuntu mu minsi 100 abantu barenga miliyoni bari bamaze kwicwa.

Ati'Muri MIJEUMA hari abakozi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi abenshi bari urubyiruko, nkaba mboneyeho kwibutsa urubyiruko, bahanzi, bakinnyi nimwe Rwanda rwejo hazaza, mubyo mukora byose mu bisata muherereyeho, mukangurire abantu kurwanya Jenoside n'ingengabitekerezo yayo mubinyuza mu ndirimbo zanyu, muri filime mukina cyangwa mu mu mivugo'.

Hon.Mbabazi yibukije urubyiruko ko ari imbaraga z'Igihugu abasaba kugira uruhare rufatika mu bikorwa byo kurwanya ihakana n'ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, hamwe n'ikwirakwizwa ry'ingengabitekerezo ya Jenoside bikorerwa cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Ngabo Olivier ushinzwe gahunda muri IBUKA yavuze ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari umwanya wo kuganira ku mateka abantu bakumva aho igihugu cyavuye bakanareba n'aho kigana.

Ngabo umuyobozi muri IBUKA 

Mu ijambo rye, Minisitiri Munyangaju yibukije abagize uru rwego rugizwe ahanini n'urubyiruko, inshingano zabo mu guhangana n'abahakana ndetse n'abapfobya amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 agaruka ku mahitamo y'Abanyarwanda yo kuba umwe.

Minisitiri Munyangaju yibukije urubyiruko ko rugomba kuba umusemburo w'ibisubizo by'igihugu kuko aribo Rwanda rwejo rutezweho byinshi n'igihugu.

Asoza ijambo rye ry'uyu munsi, Minisitiri Munyangaju yongeye kwihanganisha imiryango y'abari abakozi ba MIJEUMA hamwe n'abafatanyabikorwa bayo. Yibukije abitabiriye uyu muhango ko Abanyarwanda dufite Igihugu cyiza kiba hafi abaturage bacyo kandi cyiyemeje kubafasha kwiteza imbere.

Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa avuga ko urubyiruko rukwiye kuba umusemburo w'ibisubizo

Yongeyeho kandi ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ari urugendo abantu badakwiye kurambirwa, ahubwo ko bakwiye gufatanya nk'inshingano bahuriyeho nk'abanyagihugu.

MIJEUMA yashyizweho mu 1972. Muri 1994, MIJEUMA yari ifite amashami atatu ariyo; Ubuyobozi bukuru bushinzwe siporo n'imyidagaduro n'ubuyobozi bukuru bushinzwe amashyirahamwe, ubuyobozi bukuru bushinzwe urubyiruko.

Mu mpera za Werurwe 1994, MIJEUMA yari ifite abakozi 544. Muri aba bakozi, hari abakoreraga ku cyicaro cya minisiteri, abandi bagakorera kuri za Perefegitura, Superefegitura na Komini no mu bigo by'amahugurwa y'urubyiruko (CFJ) byari hirya no hino mu gihugu.

Muri aba bakozi, Abatutsi bari 49 bahwanye na 9% y'abakozi bose. Mu 1994, nta mututsi n'umwe wari ukibarizwa mu mwanya w'ubuyobozi kubera umwuka mubi wa politiki. Muri aba bakozi, 37 (75%) ni bo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, 12 bararokoka.

Abatutsi bavutswaga uburenganzira bwabo (Abemerewe kujya kwiga barangiza ntibasubizwe mu mirimo yabo; Urugero: Oscar Ruzagiriza; Nehemie Mureramanzi).

Iyimurwa mu kazi ryakorerwaga Abatutsi hatitawe ku mategeko agenga umurimo. Ivangura ry'amoko ryari ryarimakajwe mu gihugu ryagaragaraga muri MIJEUMA, Mu bakozi ba MIJEUMA bo mu bwoko bw'Abatutsi batanageraga ku 9% y'abakozi bose, kandi bakoraga imirimo yo hasi irimo ubwanditsi, gutwara imodoka cyangwa ubukangurambaga.

Hashyizwe indabo ku mva ziruhukiyemo inzirakarengane riruhukiye mu rwibutso rwa Kigali


Minisitiri Munyangaju na Minisitiri Mbabazi bacanye urumuri rw'icyizere

Umuhanzi Andy Bumuntu yari yitabiriye iki gikorwa

Umukinnyi ukina umukino wo gusiganwa ku magare Samuel Mugisha 

Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye mu Rwanda




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116908/kwibuka28-hibukwa-abari-abakozi-muri-mijeuma-minmunyangaju-yakanguriye-urubyiruko-kuba-umu-116908.html

Post a Comment

0 Comments

Nature