Tom Close yatakagije umugore we ku isabukuru ye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi nyarwanda Muyombo Thomas [Tom Close], yatakagije umugore we Ange Tricia ku munsi yizihizaho isabukuru ye aho yavuze ko yishimiye kuba imyaka hafi 9 bamaranye bibereye mu munyenga w'urukundo.

Ejo hashize tariki ya 3 Gicurasi 2022, umugore wa Tom Close, Niyonshuti Ange Tricia yizihije isabukuru y'imyaka 33, akaba ari inshuro ya 8 ayizihije abana na Tom Close nk'umugore n'umugabo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Tom Close yamuvuze imyato, ashimira Imana yamushyize mu biganza bye, amwifuriza kuramba kugeza imyaka 100.

Ati 'Isabukuru nziza rukundo, nshimira Imana ko yagushyize mu buzima bwanjye, nishimiye hafi imyaka 9 tumaranye. Imana ikomeze ihe umugisha imirimo y'amaboko yawe, ukomeze ubone urumuri bw'umunsi mu yindi myaka 100. Ndagukunda.'

Tom Close na Tricia bashyingiranywe mu Gushyingo 2013, bamaze kubyarana abana bane ariko bakaba bafite n'undi mwana w'uruhinja bakiriye umwaka ushize mu muryango wa wo bemera kumurera.

Ku wa 16 Kanama 2014 babyaye umukobwa w'imfura bamwita Ineza Ella, muri Kanama 2017 bibaruka umuhungu w'ubuheta bise Elan, muri Kamena 2019 babona undi mwana w'umuhungu wa gatatu watoraguwe i Nyagatare ku muhanda bemera kumurera nk'uwabo bwite mu Gushyingo 2019 bibarutse Irebe Elana ni mu gihe tariki ya 10 Nyakanga 2021 bibarutse Imboni Elle.

Tom Close yatakagije umugore we ku isabukuru y'amavuko
Niyonshuti Ange Tricia yujuje imyaka 33
Umuryango wabo wo wamaze kwaguka



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/tom-close-yatakagije-umugore-we-ku-isabukuru-ye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)