Abakinnyi 4 ba ba PSG ku munsi wanyuma w'uruzinduko bagiriye ibihe byiza mu birunga[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi wa nyuma w'uruziduko rw'iminsi itatu rw'abakinnyi bane ba PSG, Sergio Ramos , Julian Draxler, Thilo Kehrer na Keylor Navas bagiriye mu Rwanda basuye Pariki y'Ibirunga ndetse banahura n'abana baba mu ishuri ry'umupira w'amaguru rya PSG ribarizwa i Huye.

Aba bakinnyi bageze mu Rwanda taliki 30 Mata 2022 basura ibikorwa bitandukanye. Ku munsi wa nyuma w'uruzinduko rwabo taliki 02 Gicurasi 2022, basuye Pariki y'Ibirunga mu Karere ka Musanze aho barebye ingangi.

Nyuma aba bakinnyi bahuye n'abakunzi b'ikipe ya PSG ndetse n'abana baba mu ishuri ry'umupira w'amaguru rya PSG ribarizwa mu Karere ka Huye. Iri shuri ryatagiye mu Gushyingo 2021 ririmo abana 171 mu bahungu n'abakobwa bari hagati y'imyaka 6 na 16.

1️⃣ Land in Rwanda 🇷🇼
2️⃣ Check in at @AkageraGameL
3️⃣ Enjoy a safari in @AkageraPark

An exciting first day in Rwanda with @PSG_inside's #JulianDraxler @SergioRamos @KehrerThilo @NavasKeylor.#VisitRwanda #PSG pic.twitter.com/T8ZPQLZwF3

â€" Visit Rwanda (@visitrwanda_now) May 1, 2022

Ubwo baganiraga n'abakunzi ba PSG mu Rwanda,aba bakinnyi bagarutse kuri byinshi birimo inzozi bakuranye,akazi kabo ndetse banagaruka ku rugendo rw'amateka bagiriye mu Rwanda.

Abajijwe uko yakiriye gusura u Rwanda,Sergio Ramos yagize ati "Mbere na mbere ndashimira uko nakiriwe kandi kuva ku munsi wa mbere byari byiza cyane.Tuzahora twibuka urkundo rwinshi mwatweretse.Uru rugendo ntabwo rwari rusanzwe!

Abajijwe uko yakiriye guhura n'ingagi mu birunga,Thilo Kehler yagize ati "Byari bimeze nko kuba hamwe n'inshuti.Kuri twese ni ikintu cyiza twungutse mu buzima.Uyu munsi ndashimira buri wese kuba nabashije kugera muri Pariki y'Ibirunga.Kubona ingagi ni ikintu kidasanzwe cyane ko muri twe ntawari warigeze kuzibona.Twishimiye kuba turi hano..."

Uretse kuba aba bakinnyi bishimiye gusura u Rwanda bakanabona byinshi birutatse,bavuze ku buzima bwabo kuva batangiye gukina umupira w'amaguru.

🦍🇷🇼 Trekking with Julian Draxler @KehrerThilo @SergioRamos @NavasKeylor in @VolcanoesPark for a special encounter with the majestic mountain gorillas. #VisitRwanda @PSG_inside pic.twitter.com/dWJbO6BPUo

â€" Visit Rwanda (@visitrwanda_now) May 3, 2022






Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abakinnyi-4-ba-ba-psg-ku-munsi-wanyuma-w-uruzinduko-bagiriye-ibihe-byiza-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)