Sat B yakomeje Nyampinga mushya wu Burundi a... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ijoro rya tariki 6 Gicurasi 2022, ryasize umutima wa Ngaruko Kelly wishimwe kuko yahigitse bagenzi be yegukana ikamba rya Miss Burundi 2022 mu birori byitabiriwe n'umubare munini, dore ko amatike yo kwinjira yashize mbere y'uko umunsi ugera.

Uyu mukobwa wari uhagarariye Umujyi wa Bujumbura yagaragiwe na Sezerano Arlène Antoine wabaye igisonga cya mbere na Ishimwe Aimée Gloire wabaye igisonga cya kabiri. Ni mu gihe Ndahiro Mégane yabaye Miss Popularity.

Ngaruko Kelly yahembwe imodoka yo mu bwoko bwa Ractis, umushahara w'ukwezi ungana na Miliyoni 3,2 z'amafaranga y'u Burundi no kwishyurirwa Kaminuza mu gihe cy'umwaka umwe.

Hari na Miliyoni 10 z'amafaranga y'u Burundi yatanzwe na Angeline Ndayubaha, umugore wa Perezida Evariste Ndayishimiye azagabana n'ibisonga bye.

Abategura iri rushanwa bavuze ko iry'uyu mwaka ryahatanyemo abakobwa 57 naho 12 babasha kugera mu cyiciro cya nyuma ariko umwe wari uhagarariye Intara ya Kayanza ntiyabashije kwitabira umunsi wa nyuma w'iri rushanwa kubera uburwayi.

Umushinga mwiza ni kimwe mu bihesha amahirwe menshi umukobwa yo kwegukana irushanwa rya Nyampinga w'u Burundi.

Nyuma yo kwegukana iri kamba, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bagaragaje ko uyu mukobwa atari ari kwiye kuko ari 'mubi'. Abandi bavuga ko habayeho amanyanga mu gutora Nyampinga w'u Burundi mushya.

 Â Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ 

Ukoresha izina rya Kamikazi262 yanditse agira ati 'Mbega Miss Burundi […] ukuntu Abarundikazi ari beza koko murifata umuntu usa gutya ngo ni Miss w'Igihugu ndumiwe. Ni mubi peee azabaserukira muri Miss World.'

Avuga ko nta mukobwa ukwiye kuba Miss adafite ubwiza. Ati 'Niba ufite ubwenge gusa ngo ube Miss.'

Uwitwa Onesntatamajr yabwiye abategura iri rushanwa ko 'ibyishimo babahaye bitari iby'ikirenga'.

Tonton Burundi we yabwiye abari bagize Akanama Nkemurampaka ko bakwiye guterwa 'isoni' n'umwanzuro bafashe wo kwemeza uyu mukobwa.

Tine Twagirayezu avuga ko umukobwa wabaye 'Miss Popularity' ari we 'mwiza kurusha Kelly wabaye Miss Burundi'. Ati 'Imana irababona kwiba ku mugaragaro n'abantu bari muri 'salle' bakavuza induru'.

Mani Chris yabwiye ishya n'ihirwe abakobwa bose batsinze, ababwira kudacibwa n'intege n'ibiri kuvugwa kuko 'uruvugo ntawe rwishwe'. Kandi 'nta muntu ukundwa na bose'. Ati 'Ubuzima bw'umuntu buba ku mutima si ku mubiri'.

Nyuma yo gusoma ibitekerezo bitandukanye, Sat B yavuze ko byamwibukije ubwo yinjiraga mu muziki, bamwe bakajya bamubwira ko ari 'mubi' ntaho azagera.

Ariko ngo abo bavugaga ibyo ubu nibo basigaye bakora ibisa nk'ibye. Ati 'Miss Burundi 2022 [Ngaruko Kelly] binyibukije nkiza mu muziki uko bambwira ngo nsa nabi. Ndi mubi. Abashimagiza ubwiza bwabo twakora [dukora] bimwe cyo kimwe nabo beza twakora bimwe umengo [ubanza] barahavuye [baravuye] bavamwo inkono y'itabi.'

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Beautiful' yakoranye na Meddy, yavuze ko kuri iyi nshuro ari bwo hatowe Miss uhuje n'ibyifuzo bye, kuko yujuje buri kimwe yifuzaga ku mukobwa.

 Â Ã‚ Ã‚ Ã‚ 

Ngaruko Kelly wari uhagarariye Umujyi wa Bujumbura ni we wegukanye ikamba rya Miss Burundi 2022 Â Ã‚ Ã‚ 

Miss Ngaruko yagaragiwe na Sezerano Arlène Antoine wabaye igisonga cya mbere na Ishimwe Aimée Gloire wabaye igisonga cya kabiri Â 

Sat B yabwiye Miss Ngaruko Kelly ko adakwiye gucibwa n'intege n'abavuga ko atari akwiriye ikamba

 

Sezerano Arlène Antoine yabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w'u Burundi

 

Ishimwe Aimée Gloire yabaye igisonga cya kabiri

 

Ndahiro Mégane yabaye Miss Popularity







Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116963/sat-b-yakomeje-nyampinga-mushya-wu-burundi-amubwira-ko-nawe-yinjiye-mu-muziki-bamubwira-ko-116963.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)