Rayon Sports vs APR FC: Bwa mbere mu mateka y... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mateka umukino wari ufite agahigo ko kuba ariwo wahenze mu Rwanda, uwicara mu myanya y'icyubahiro byamusabye kwishyura ibihumbi 30 Frw, gusa kuri ubu amateka agiye guhinduka kuko uzareba umukino w'amakipe akomeye kandi afite amateka mu Rwanda bizamusaba guhara byinshi.

Tariki ya 11 Gicurasi 2022, Kuri Stade ya Kigali Rayon Sports izakira APR FC mu mukino ubanza wa ½ mu gikombe cy'Amahoro 2022, umukino washyizwe ku rwego rwo hejuru haba mu mitegurire n'imyinjirize ku kibuga.

Nubwo iyi kipe ikundwa na benshi kurusha izindi mu Rwanda itarashyira ku mugaragaro ibiciro byo kwinjira ku mukino uzabahuza na APR FC, amakuru INYARWANDA ikesha uri hafi y'iyi kipe aremeza ko amafaranga macye yo kwinjira ari ibihumbi 5 Frw ubwo ni ahasanzwe hose, mu gihe ahatwikiriye ari ibihumbi 10 Frw, muri VIP bazishyura ibihumbi 20 Frw, naho muri VVIP bazishyura ibihumbi 50 Frw.

Rayon Sports imaze iminsi yitwara neza mu mikino y'igikombe cy'Amahoro gishobora kuba aricyo cyonyine cyarokora iyi kipe muri uyu mwaka w'imikino uri kugana ku musozo kuko igikombe cya shampiyona cyamaze kuyicika, umutima n'intekerezo z'aba-rayon byose birangamiye igikombe cy'Amahoro.

Ikipe izava hagati ya Rayon Sports na APR FC izahura ku mukino wa nyuma n'ikipe izaba yavuye hagati ya AS Kigali na Policr FC.

Muri uyu mwaka w'imikino Rayon Sports yahuye na APR FC inshuro ebyiri muri shampiyona aho APR FC yatsinze inshuro imwe, indi baranganya.

Uyu mukino witezweho byinshi cyane kuko Rayon Sports irakubita agatoki ku kandi.

Rayon Sports niyo izakira uyu mukino

APR FC nayo igira abafana benshi

Hagati ya Rayon Sports na APR FC hazaca uwambaye



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116955/rayon-sports-vs-apr-fc-bwa-mbere-mu-mateka-yumupira-wamaguru-mu-rwanda-itike-yo-kwinjira-k-116955.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)