Rwarutabura yakoze impanuka arara mu bitaro, abafana ba APR FC baramusura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umufaana ukomeye cyane w'ikipe ya Rayon Sports, Rwarutabura yaraye ikoze impanuka ya moto yatumye arara mu bitaro, bamwe mu bafana ba APR FC bakaba ari bamwe mu bamusuye mu ba mbere ndetse bamuha ubufasha.

Uyu mufana ukomeye yakoze impanuka ku munsi w'ejo hashize ku wa Kabiri ubwo yari agiye mu Nzove ku myitozo y'iyi kipe yitegura umukino wo kwishyura wa 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro bazakinamo na APR FC ku munsi w'ejo ku wa Kane tariki ya 19 Gicurasi 2022.

Ubwo yari ageze mu muhanda w'igitaka werekeza ku kibuga cyo mu Nzove, moto yari ariho yagonganye n'indi maze aba ari we ukomereka ahita yihutanwa kwa muganga aho yajyanywe ku bitaro bya Nyarugenge akaba ari ho arwariye.

"Impanuka yayikoze ejo, yaraye mu bitaro abaganga bamwitaho. Uyu munsi nibwo bamunyuza mu cyuma, ubu urabona yoroherwa nta kibazo. Yari ageze muri wa muhanda w'igitaka wo mu Nzove moto yari ariho igongana n'indi aba ari we ukomereka." Nkundamatch umurwaje aganira n'ikinyamakuru ISIMBI

Rwarutabura kandi akaba yaraye asuwe na bamwe mu bakunzi ba APR FC harimo inshuti ye Rujugiro ndetse bamuha n'ibahasha irimo amafaranga ashobora kwifashisha.

Yakoze impanuka arara mu bitaro
Bamwe mu bakunzi ba APR FC bamusuye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rwarutabura-yakoze-impanuka-arara-mu-bitaro-abafana-ba-apr-fc-baramusura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)