Rwanda International Peace Marathon: Kenya yi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Irushanwa rya Kigali international Peace Marathon ryari ritegerejwe na benshi, byarangiye ribaye nta gisibya kuri iki cyumweru tariki 29 Gicurasi 2022 aho abasiganwa bahagurukiye kuri BK Arena bakanyura Remera, Nyarutarama, Kimironko, ndetse bakagenda bazenguruka bagendeye ku ntera bari bukine.

Abasiganwa bari mu byinshiro 3 harimo Marathon yuzuye ya Kirometero 42, igice cya Marathon kingana na Kirometero 21 ndetse n'abirukanka bishimisha.


Mu cyiciro ya Marathon yuzuye mu bagabo, Wilfred Kigen ukomoka muri Kenya, yegukanye umwanya wa mbere akoresheje amasaha 2, iminota 16 n'amasegonda 36. Johnstone Kibet Maiyo nawe ukomoka muri Kenya yabaye uwa kabiri akoresheje amasaha 2, iminota 17 n'amasegonda 41. Ku mwanya wa gatatu haje George Nyamori nawe wo muri Kenya akoresheje amasaha 2, iminota 17 n'amasegonda 47.

Mu bagore, Margeret Agai ukomoka muri Kenya yabaye uwa mbere akoresheje amasaha 2, iminota 35 n'amasegonda 23. Koria Rebecca nawe wo muri Kenya yabaye uwa kabiri akoresheje 2h36'09. Bornes Kitur na we wo muri Kenya aza ku mwanya wa 3 akoresheje 2h38'29.

Mu cyiciro cy'abiruka igice cya Marathon, mu bagabo Shadrack Kimining ukomoka muri Kenya yabaye uwa mbere akoresheje 1h04'30, Gilbert Kamutwere ukomoka muri Uganda aba uwa kabiri akoresheje 1h05'03, naho Kajuga Robert aza ku mwanya wa 3 akoresheje 1h05'17.

Mu bagore, umunyarwanda Musabyeyezu Adeline yegukanye umwanya wa mbere akoresheje 1h14'09, Nimbona Elvanie ukomoka mu Burundi aba uwa kabiri akoresheje 1h14'20 naho umunya-kenya Doris Jepkoech aba uwa 3 akoresheje 1h17'02.


"Ndashima cyane igihugu cyidutekerezaho, ndetse na Federasiyo yacu iduha umwanya wo kwitegura. Twari tumaze hafi ukwezi i Musanze turi kwitegura ari nabyo navuga bitumye negukana umwanya wa mbere." Musabyeyezu Adeline umunyarwanda witwaye neza.

"Iri rushanwa riri ku rwego rwo hejuru, riri gukura umunsi ku munsi ndetse abakinnyi bajemo ubona ko bari ku rwego rwo hejuru. Twajyaga tugira ikibazo ugasanga kugira ngo umuntu abone ibihe biramusaba kujya hanze mu yandi marushanwa, ariko kuri ubu iri rushanwa naryo riratanga ibihe." Kajuga Robert wabaye uwa gatatu muri Marathon y'igice, ariko akaba asanzwe yiruka Metero ibihumbi 10.

Iyi mikino yari ibaye ku nshuro ya 17 yanitabiriwe na Nyakubahwa Jeannette Kagame, ndetse na Mo Farah umwongereza wagize amateka akomeye mu kwiruka Marathon mu mikino Olympic, akaba yanagerageje kwiruka n'ubwo atabariwe ibihe.

Ingeri zose ziba zitabiriye

Ibihembo: umukinnyi wa mbere muri Marathon yuzuye mu bagabo n'abagore yahembwe miliyoni 4, uwa kabiri ahabwa miliyoni 2 n'igice, naho uwa 3 ahabwa miliyoni 2.

Mu birukanse igice cya Marathon uwa mbere yahawe miliyoni 2, uwa kabiri ahabwa miliyoni n'igice, naho uwaje ku mwanya wa gatatu ahabwa miliyoni 1.

Imwe mu mihanda Abasiganwa banyuragamo yari ifunze ku bandi bantu kuva saa 07:00 am

Margaret Kenyatta, Nyakubahwa Jeannette Kagame na minisitiri wa Sports Aurore Mimosa birukanse mu cyiciro cya Run for Peace



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117611/rwanda-international-peace-marathon-kenya-yihariye-imidari-kajuga-robert-agaruka-ahabona-a-117611.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)