Header Ads Widget

Technology

RIB yatangiye iperereza : Abantu bataramenyekana bateze umugabo bamumena amaso #rwanda #RwOT

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gashaki, Ndizihiwe Cyriaque yavuze ko uyu mugabo ubwo yari mu isantere atashye agana aho asanzwe acumbitse, yahuye n'abagizi ba nabi bataramenyekana maze bakamwambura ndetse bakanamutera ibyuma mu maso.

Uyu muyobozi yavuze ko kuri ubu uwakorewe ubugizi bwa nabi ari kwa muganga mu gihe iperereza rigikomeje.

Yagize ati 'Ubu ari ku Bitaro bivura amaso bya Kabgayi, mu Karere ka Muhanga, kugira ngo ahabwe ubuvuzi bw'ibanze.'

Yakomeje ati 'Inzego zitandukanye zirimo RIB ziri gukora iperereza kugira ngo hamenyekane uwabikoze. Kugeza ubu nta makimbirane azwi yari afitanye n'abantu.'

Uyu muyobozi yavuze kandi ko bazindutse bajya kuganiriza abaturage kugira ngo bahumurizwe, babasaba kandi kujya batanga amakuru.

Yagize ati 'Turabasaba kujya batanga amakuru kugira ngo hamenyekane abagizi ba nabi baba batwihishemo.'

Ivomo:Umuseke



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/RIB-yatangiye-iperereza-Abantu-bataramenyekana-bateze-umugabo-bamumena-amaso

Post a Comment

0 Comments

Nature