Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Louise Mushikiwabo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mushikiwabo amaze iminsi mu Rwanda, mu ruzinduko rugamije guteza imbere ubufatanye bw'u Rwanda n'Umuryango ayoboye w'Ibihugu Bikoresha Ururimi rw'Igifaransa (OIF).

Today, President Kagame received @LMushikiwabo, the Secretary General of @OIFrancophonie and her delegation who are on an official visit to Rwanda. pic.twitter.com/Kv90aeurGq

â€" Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) May 20, 2022

Mushikiwabo uri mu ruzinduko rwa mbere rwe mu Rwanda, akihagera yakiriwe kandi agirana ibiganiro na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta. Ibiganiro byibanze ku bufatanye hagati ya OIF n'u Rwanda mu mishinga itandukanye irimo iyo guteza imbere Ururimi rw'Igifaransa.

Yahuye kandi n'abambasaderi bo mu bihugu bigize Francophonie babihagararaiye mu Rwanda, baganira ku migabo n'imigambi Francophonie ishyize imbere.

Mushikiwabo yitabiriye ifungurwa ry'inama yabaye ku wa Gatatu, tariki 18 Gicurasi 2022, yigaga ku bibazo bibangamiye umutekano muri Afurika, yateguwe n'Ishuri rikuru rya Gisirikare (RDFCSC) ku bufatanye na Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Biteganyijwe ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, Mushikiwabo asangira akaganira n'abahanzi Nyarwanda mu gushimangira uruhare rw'Igifaransa mu guteza imbere umuco mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatandatu biteganyijwe ko Mushikiwabo azitabira Umuganda udasanzwe wiswe "Umuganda Francophone", igamije kwigira ku Rwanda akamaro k'Umuganda mu iterambere no guhuza abaturage.

Perezida Kagame yakira Mushikiwabo muri Village Urugwiro
Mushikiwabo yakiriwe ari kumwe n'itsinda ryamuherekeje mu ruzinduko rwe mu Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-mu-biro-louise-mushikiwabo

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)