Ntarama: Hibutswe Abatutsi biciwe mu rufunzo, abaharokokeye basaba ko amateka yabikwa mu ikoranabuhanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba ni bamwe mu bari barokokeye muri Kiliziya ya Ntarama bajya kwihisha mu rufunzo kuko bumvaga ntawe uzahabasanga ariko Interahamwe zari zarakajije umurego zabasanzeyo zica abasaga ibihumbi icumi.

Buri tariki nk'iyi ababashije kurokoka n'inshuti zabo bajya kwibuka izi nzirakarengane zishwe.

Kuri uyu wa Gatandatu abantu amagana bahuriye kuri uru rufunzo barimo n'abakozi n'abayobozi bo mu Kigo cy'Igihugu Gishinzwe Isanzure (RSA), Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n'Itumanaho (RISA) n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Umutekano w'Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n'Itumanaho (NCSA), bifatanyije n'abo muri aka gace kwibuka Jenoside ku nshuro ya 28.

Muri iki gikorwa abarokotse batanze ubuhamya bw'uko babaga mu rufunzo interahamwe zikaza kubiciramo, bamwe bagapfa abandi bagakomereka bagakomeza kurubamo kugeza Inkotanyi zifashe Bugesera.

Mukanya Providence, Jenoside yatangiye atwite inda nkuru interahamwe zishe abari muri Kiliziya ya Ntarama yagiye hanze kureba aho yabyarira arokoka atyo, aza kujya mu rufunzo arubanamo n'uruhinja yari yabyaye n'abandi bana b'incuke yari afite.
Ubwo interahamwe zateraga mu rufunzo zaramutemye n'umwana n'umugabo baje gupfa nyuma y'igihe gito. Yakomeje kuba mu rufunzo n'ibikomere n'uruhinja kugeza Inkotanyi zifashe Bugesera.

Kabayi Benoît we yavuze ku butwari bwaranze Abatutsi b'i Ntarama mu gihe cya Jenoside kuko iyo ibitero byazaga wasangaga babanza kwirwanaho bakoresheje amabuye n'ibindi bakabica bagerageje.

Bitewe n'imiterere y'uru rufunzo abantu baguyemo isayo yarabamize ntibashyingurwa mu cyubahiro, amateka ya Jenoside yo muri aka gace arakomeye aribyo abaharokokeye baheraho basaba ko yabikwa mu buryo bw'ikoranabuhanga ngo hato atazazima.

Kabayi yasabye ko buri wese ufite ubushobozi cyane RISA batanga umusanzu aya mateka akabikwa mu buryo bw'ikoranabuhanga n'ubundi bwatuma akomeza kubaho.

Ati 'Bavandimwe mwaturutse mu kigo RISA dufite gahunda abasangiye aya mateka kugerageza kuyabika mu buryo bwa gihanga, turabasabye mutube hafi mudushyigikire. Turifuza ko amateka y'aha twayabika mu buryo burenze ubu murabona iki gishanga uko kingana gishobora gutunganywa amateka akabikwa neza.'

Yakomeje ati 'Turifuza ko byibuze ku nshuro ya 30 twazibuka dufite igikorwa gifatika twagezeho, ibyo tutazashobora kubika mu nyubako byibuze tubibike mu ikoranabuhanga.'

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ikoranabuhanga muri RSA, Kwizera George, yavuze ko bitabira iki gikorwa kugira ngo basubize abazize Jenoside agaciro bambuwe bicwa.

Ati 'Kwibuka ni igikorwa cy'ingenzi kuza giha icyubahiro abantu bacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ababicaga babanje kubaka icyubahiro ariko tugomba kubazirikana kugira ngo ntibizongere kubaho ukundi.'

Ku ruhande rw'Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Bugesera, Bankundiye Chantal, yashimye abarokotse kuba barongeye guhobera ubuzima nyuma y'ibihe bigoye banyuzemo muri Jenoside.

Akarere ka Bugesera gafite amateka yihariye kuko Abatutsi bajyanyweyo bakuwe mu mpande zose z'igihugu ari nko kubajugunyayo ngo bazicwe n'inzara n'isazi ya tsetse, mbere ya Jenoside no mu gihe cyayo bishwe mu buryo bw'agashinyaguro.

Ubu ni bumwe mu buryo abarokotse babasha gusubizamo icyubahiro ababo biciwe mu rufunzo i Ntarama
Hashyizwe indabo ku rufunzo mu guha icyubahiro abaruguyemo
Abarokokeye mu rufunzo bavuga ko bitari byoroshye mu gihe cya Jenoside
Abantu baturutse impande n'impande bitabiriye umuhango wo kwibuka abatutsi abiciwe mu rufunzo
Amwe mu mazina y'abiciwe mu rufunzo babashije kumenyekana yashyizwe kuri uru rukuta



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntarama-hibutswe-abatutsi-biciwe-mu-rufunzo-abaharokokeye-basaba-ko-amateka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)