Nashimishijwe n'abakinnyi mfite - umutoza wa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa gatanu tariki 27 Gicurasi, Amavubi yakoze imyitozo y'umunsi wa gatatu yitegura imikino ibiri yo gushaka tike y'igikombe cya Afurika, izakinamo na Mozambique na Senegal.

Ni imyitozo yabanjirijwe n'ikiganiro n'itangazamakuru, aho umutoza Carlos Alos Ferrer yagombaga gutanga amakuru y'uko ikipe ihagaze mu minsi igera kuri itatu ayimaranye.

Carlos Alos abajijwe uburyo yabonyemo abakinnyi yavuze ko yishimiye uko bari gukora imyitozo ko kandi bahagaze neza. Yagize ati " ndishimye kubera abakinnyi mfite, ni abakinnyi yitaye ku myitozo kuko bari gutanga imbaraga zabo 100% natunguwe n'ukuntu bahagaze, haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo muri macye turishimye."

Amavubi akomeje imyitozo ikakaye 

Abajijwe niba hari amahirwe afite yo gutsinda Mozambique mu mukino ufungura itsinda, yavuze ko atabimenya. " Njye ntabwo nabimenya kuko ibyo nshinzwe ni ugutegura umukino. Ikintu cya mbere ni ugutegura abakinnyi kuko ikintu cya mbere ni abakinnyi, ubu ndimo ndabereka buri kimwe kugira ngo tuzajye guhura na Mozambique tumeze neza."

Tariki 2 Kamena nibwo u Rwanda ruzakina umukino ufungura itsinda aho ruzaba rwasuye Mozambique mu mukino uzabera muri Afurika y'Epfo, naho tariki 7 Kamena u Rwanda rwakire Senegal i Huye.


Umutoza wa Amavubi yanyuzwe n'abakinnyi afite



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117573/nashimishijwe-nabakinnyi-mfite-umutoza-wa-amavubi-carlos-alos-117573.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)