Mu mukino ubanza wa 1/2 w'igikombe cy'Amahoro, ikipe ya Rayon Sports irakira APR FC ibura abakinnyi 3 barimo Manishimwe Djabel #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Gicurasi 2022, ikipe ya Rayon Sports irakira ikipe ya APR FC mu mukino ubanza wa kimwe cya kabiri cy'irangiza, ni mu irushanwa ry'igikombe cy'Amahoro aho uyu mukino ubanza uri bukinirwe kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Ku ruhande rw'ikipe ya Rayon Sports iribwakire uyu mukino yaraye isoje imyitozo yayo ya nyuma ku kibuga isanzwe ikoreraho imyitozo kizwi nka Nzove Complex Center, ku makuru ava mu ikipe ya Rayon Sports yo avuga ko Mitima Isaac na Bukuru Christophe aribo bafite ibibazo by'imvune.

Uyu mukino wishiraniro ugiye guhuza aya makipe akomeye hano mu Rwanda, amakuru ava mu ikipe y'ingabo z'Igihugu ya APR FC aravuga ko ibura abakinnyi batatu b'inkingi zayo za mwamba, mu bakinnyi baburamo hari Manishimwe Djabel, Ruboneka Bosco ndetse na Mugisha Bonheur.

Uyu mukino ukomezwa ni uko ikipe aya makipe yombi ashaka gutwara igikombe cy'Amahoro kugirango izacyegukana izabashe guserukira u Rwanda mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo, ni irushanwa rizwi nka CAF Confederations Cup.

Uyu mukino ubera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, uratangira ku isaha ya Saa Cyenda zuzuye, kwinjira biteganyijwe ko aha make ari ibihumbi bitanu (5 000), ahatwikiriye akaba 10 000 Frw, VIP ni 20 000 Frw naho muri VVIP harishyurwa ibihumbi mirongo itanu (50 000 Frw).

Biteganyijwe ko abari bube bari kuri Sitade ya Kigali, barasusurutswa na DJ Sonia usanzwe acuranga ahantu hatandukanye.

Usibye uyu mukino ubanza wa 1/2 ugiye gukinwa, kuri uyu wa kane tariki ya 12 Gicurasi 2022, Ikipe ya AS Kigali iherereye i Muhanga mu mwiherero izakira ikipe ya Police FC, uyu mukino nawo uzabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni umukino ubanza ugiye gukinwa mugihe hategerejwe uwo kwishyura uzakinwa mu cyumweru gitaha tariki ya 19 Gicurasi 2021, ikipe izakomeza muri iki cyiciro ikazahita igera ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro 2022.

The post Mu mukino ubanza wa 1/2 w'igikombe cy'Amahoro, ikipe ya Rayon Sports irakira APR FC ibura abakinnyi 3 barimo Manishimwe Djabel appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/mu-mukino-ubanza-wa-1-2-wigikombe-cyamahoro-ikipe-ya-rayon-sports-irakira-apr-fc-ibura-abakinnyi-3-barimo-manishimwe-djabel/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-mukino-ubanza-wa-1-2-wigikombe-cyamahoro-ikipe-ya-rayon-sports-irakira-apr-fc-ibura-abakinnyi-3-barimo-manishimwe-djabel

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)