Migeprof yaciye umuvuno wo guhangana n'igwingira ry'abana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabutangirije mu Karere ka Nyaruguru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Gicurasi 2022 aho yifatanyije n'abayobozi ndetse n'abaturage gutera imboga mu turima tw'igikoni twubatswe.

Yavuze ko iyo gahunda yatangirijwe mu Karere ka Nyaruguru kuko kari mu dufite abana benshi bagwingiye kuko imibare yo mu 2020 yerekana ko bari kuri 39,1% kakaba ku mwanya wa cyenda mu gihugu mu kugira abana benshi bafite icyo kibazo.

Ati 'Kugwingira ku mwana ni ikintu gikomeye cyane kuko kimubuza kuzaba umwe mu Banyarwanda bashoboye bazageza igihugu cyacu aho twifuza.'

Yibukije abaturage ko iyo umwana atitaweho kuva agisamwa kugeza ku minsi igihumbi, nta garuriro ryo kumurinda kugwingira riba rigihari, abasaba kubyitaho.

Ati 'Iyi niyo mpamvu nyamukuru itumye turi hano twubaka imirima y'igikoni nk'imwe mu nzira yo kudufasha kugabanya iri gwingira.'

Prof Bayisenge yavuze ko akarima k'igikoni gahinzemo imboga kunganira izindi gahunda zashyizweho zo gukumira imirire mibi zirimo amarerero y'abana batoya atatu muri buri mudugugudu, igikoni cy'umudugudu n'izindi.

Yavuze ko ubwo bukangurambaga buzamara ukwezi bari kubukora ku bufatanye na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu n'urubyiruko rw'abakorerabushake rubarizwa muri iyo Minisiteri.

Prof Bayisenge yavuze ko ubusanzwe imboga zizwiho kugira intungamubiri ariko izo mu karima k'igikoni ziba zikiri umwimerere bitandukanye n'izo abantu bagura ku isoko.

Ati 'Iyo ufite umurima w'igikoni urya imboga zikungahaye ku ntungamubiri kuko uzisoroma ako kanya ugahita uziteka, biruta kwa kundi ushobora kujya kuzigura ku isoko n'uwagiye kuzigurisha yarazisoromye nk'ejo cyangwa ejobundi zanambye zimwe muri za ntungamubiri zatakaye.'

Akarima k'igikoni si umuteguro

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, yabwiye abaturage ko akarima k'igikoni kagamije gufasha buri rugo kubona imboga zivangwa n'ibiribwa kugira ngo haboneke indyo yuzuye.

Ati 'Kugira akarima k'igikoni rero si umuteguro no kugira ngo bigaragare ko gahari gusa nko kubahiriza umurongo w'igihugu, ahubwo akarima k'igikoni ni ako gukoresha gahingwamo imboga z'ubwoko butandukanye nk'uko mwabonye twazihinze kugira ngo kunganire gahunda yo kurwanya imirire mibi abana bahura na yo bikaba byabatera no kugwingira.'

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyaruguru bavuze ko bagiye kongera imbaraga mu kubaka uturima tw'igikoni no kutwitaho.

Ndiyunguye Stanislas ati 'Akarima k'igikoni kadufasha kutarwaza bwaki ndagafite ariko ubu ngiye kongera kurushaho kukitaho kugira ngo njye mporana imboga.'

Umujyanama w'Ubuzima, Mukamana Béata, yagaragaje ko ibyo kurya biba bihari ariko ikibazo gikunze kuba ari icy'uko bahugira mu mirimo bakabura umwanya wo kwita ku bana bato no kubagaburira by'umwihariko.

Ubu bukangurambaga bwatangijwe byitezwe ko buzagera mu gihugu hose ndetse ko aho bishoboka buri rugo ruzagira akarima k'igikoni.

Ubushakashatsi ku buzima n'imibereho by'abaturage, RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey) bwakoze mu 2020 n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare [NISR], bwerekana ko 33% by'abana bari munsi y'imyaka itanu mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira. Ni mu gihe gahunda ya guverinoma y'u Rwanda ari uko mu 2024 bazaba ari 19%.

Abayobozi bifatanyije n'abaturage gutera imboga mu mirima y'igikoni
Akarima k'igikoni keramo imboga nziza zujuje intungamubiri
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yatangije ku mugaragaro ubukangurambaga bw'ukwezi bwo kubaka mu gihugu hose uturima tw'igikoni
Abana bahawe amata nk'ikimenyetso cyo kwimakaza imirire myiza
Mu Karere ka Nyaruguru niho hatangirijwe ubukangurambaga bw'ukwezi bwo kubaka mu gihugu hose uturima tw'igikoni nka bamwe mu buryo bwo kurwanya imirire mibi itera abana kugwingira
Minisitiri Bayisenge yibukije abaturage ko iyo umwana atitaweho kuva agisamwa kugeza ku minsi igihumbi nta garuriro ryo kumurinda kugwingira riba rigihari, abasaba kubyitaho

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/migeprof-yaciye-umuvuno-wo-guhangana-n-igwingira-ry-abana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)