Juno Kizigenza yavuze ku rukundo rwe n'umukobwa witabiriye Miss Rwanda 2022 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Jean Bosco Ntwari uzwi cyane ku izina rya Juno Kizigenza,yamaganye ibihuha avuga ko bishingiye ku nkuru y'impamo,bivuga ko nyuma yo gutandukana na Ariel Wayz yaba yamusimbuje Sabine Mutabazi witabiriye Miss Rwanda 2022.

Juno Kizigenza yabwiye The New Times ko iby'urukundo na Sabine Mutabazi,witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022, ari ibihuha ahubwo ari inshuti ye bisanzwe.

Yagize ati "Ibintu byose bivugwa byaturutse kuri videwo turi hamwe yasohotse, ariko byose ni ibihuha kuko Mutabazi ni inshuti yanjye nziza, ibyo rero abantu batekereza ntabwo ari ukuri.'

Juno washyize ahagaragara indirimbo ye nshya 'Ndarura',yiganjemo ubutumwa busaba umukunzi we gutuma amukunda bikomeye.

Yagize ati: "Ubwo nateguraga iyi ndirimbo, igitekerezo cyavugaga ko ndi mu rukundo rushya n'umukobwa ukunda ibirori kandi ntbimenyereye, niyo mpamvu namubwiraga nti'Ndarura' kugira ngo mere nka we."

Juno yakoze indirimbo zakunzwe nka 'Mpa Formula','nazubaye','solid na Nightmare.

Mu mpera z'umwaka ushize nibwo Juno Kizigenza yatandukanye n'uwari umukunzi we mu ibanga,Ariel Wayz nyuma y'amezi atandatu bavugwa mu rukundo, ndetse hanagaragara amafoto basangira ibyishimo byarwo.

Juno Kizigenza na Ariel Wayz batangiye kuvugwa cyane mu rukundo ubwo bari bamaze gukorana indirimbo Away yakunzwe bikomeye.

Mutabazi Isingizwe Sabine uvugwa mu rukundo na Kizigenza yari mu bahatana muri Miss Rwanda mu 2022 aho yari afite umushinga wo gukangurira urubyiruko kwihugura mu bijyanye n'ubutabazi bw'ibanze gusa ntiyageze kure.

Mutabazi isingizwe Sabine w'imyaka 19, asanzwe ari umwanditsi w'ibitabo n'imivugo ndetse n'umunyamideli.





Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/juno-kizigenza-yavuze-ku-rukundo-rwe-n-umukobwa-witabiriye-miss-rwanda-2022

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)