Intashyo za Ndimbati : Yahishuye isomo rikomeye yigiye muri Gereza n'abantu akumbuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ndimbati avuga ko muri Gereza bagorora kandi umuntu agasubira mu buzima busanzwe.

Kuri uyu wa Kane, tariki 26 Gicurasi 2022, ubwo hatangwaga impamyabumenyi ku mfungwa n'abagororwa bigiye imyuga muri Gereza ya Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, Ndimbati uhafungiye kubera ibyaha akurikiranyweho byo gusindisha umwana utujuje imyaka y'ubukure no kumusambanya, yahawe umwanya wo kuvugisha Abanyamakuru agaragaza uko abayeho.

Akina ikinamico

Uwihoreye Jean Bosco wamenyekanye nka Ndimbati yavuze ko yahageze azi ko ari we wenyine ariko yahasanze abandi kandi bafite umuco mwiza bamweretse ko nyuma yo kugororwa basubira mu buzima busanzwe.

Gusa ngo yize ikintu utasanga ahandi n'amasomo yatanga ku bandi asohotse.

Ati 'Hano hari ikindi kintu wiga nkeka ko abantu bo hanze batakizi, ni ukubona ko ibintu byose bishoboka, mpari nka Ndimbati ariko hari abantu benshi atari uko ari abanyabyaha kurusha abandi ahubwo bahari ngo bagororwe. Ndamutse nsohotse hari ibyo nakwigisha bagenzi banjye, ubu hari abatazi ko gutonganya mugenzi wawe ari icyaha, imbaraga abantu bafite ni zo gukorera igihugu si izo guterana ingumi.'

Ndimbati avuga ko nubwo muri gereza ya Mageragere babona ibirimo nko kwidagadura, agowe no kubaho atabona nk'ibyo yari asanzwe abona hanze.

Yagize ati 'Nitabira cyane siporo nkigisha begenzi bange gukina filime, ubu ndakina Volleyball nkubita ikiro ntibagarure. Ntibiba byoroshye kugera muri gereza kuko hari byinshi utabona hanze wabonaga kuko uri kugororwa, ntibiba byoroshye kubimenyera ariko ugenda umenyera.'

Ndimbati ngo akumbuye abantu bahoranaga mu buzima bwa buri munsi yabagamo bwa cinema, maze abagenera intashyo.

Ati 'Ndabakumbuye cyane bose, kumara iki gihe utabonana n'abantu mwabonanaga umunsi ku munsi ndabakumbuye ndetse mboneraho kubasuhuza. Papa Sava ndamukumbuye cyane ariko udakuyeho n'abandi bose.'

Gereza ya Nyarugenge yakorewemo ibirori ku rwego rw'Igihugu aho icyiciro cya mbere cy'abagororwa basaga 600 basoje amasomo y'imyuga n'ubumenyingiro, atangirwa muri za Gereza zitandukanye (RCS -TVET SCHOOLS).

Tariki ya 23 Werurwe 2022, nibwo Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati yitabye bwa mbere Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge aburana kuifungwa n'ifungurwa, maze tariki 28 Werurwe uru rukiko rusoma umwanzuro w'uko afungwa iminsi 30 y'agateganyo. Gusa yaje kujurira asaba kuburana ari hanze ariko Urukiko rubitera utwatsi.

Ndimbati impano afite yo gukina ikinamico no muri Gereza arayikoresha

Ndimbati yatawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, tariki 10 Werurwe 2022 nyuma y'uko umukobwa Kabahizi bita Fridaus akoze ikiganiro n'umunyamakuru avuga ko yamusindishije yarangiza akamutera inda yaje kuvukamo impanga.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Intashyo-za-Ndimbati-Yahishuye-isomo-rikomeye-yigiye-muri-Gereza-n-abantu-akumbuye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)