Igiswahili cyagaragajwe nk'izingiro mu itumanaho rikwiye Umugabane wa Afurika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kwemezwa kw'Igiswahili bivuze ko kizahabwa umwihariko ndetse imikoreshereze yacyo ikimakazwa haba mu mashuri, mu bucuruzi no mu bindi bikorwa muri Afurika.

Mu ntego Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, ufite n'uko mu 2023 muri Nyakanga, Igiswahili kizaba cyatangiye gukoreshwa mu bihugu byose yaba ibyo mu Majyaruguru ya Afurika, Amajyepfo, Uburasirazuba, Uburengerazuba na Afurika yo Hagati.

Mu 2019 abagize Ishami rya AU rishinzwe Guteza imbere Indimi, ACALAN, bahuriye muri Tanzania bagamije gushaka uko hatezwa imbere indimi Nyafurika bibanda cyane ku Giswahili nk'ururimi rw'itumanaho ryagutse muri Afurika.

Icyo gihe hemejwe ko hazashyirwaho itsinda rizashishikariza abayobozi ba Afurika mu kubishyira mu bikorwa.

Mu nama nyunguranabitekerezo yabereye mu Rwanda abahagarariye ibihugu byabo muri Afurika bagambiriye kwiga uko hashyirwa mu bikorwa gahunda yo gukoresha Igiswahili nk'ururimi rwa AU n'urw'itumanaho ryagutse muri Afurika.

Iyi nama y'iminsi ibiri yateguwe na ACALAN ku bufatanye n'Inteko y'Umuco, yari ifite intego yo kureba uko imyanzuro yafatiwe muri Tanzania mu 2019 yatangira gushyirwa mu bikorwa muri Afurika yose, gushyiraho Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana, kugenzura no gushyira mu bikorwa ingamba zafashwe.

Yanarebye ku gushiraho Komite ishinzwe gukusanya inkunga n'ibindi by'ingenzi bikenewe mu guteza imbere Igiswahili.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ACALAN, Dr Lang Fafa Dampha, yavuze ko Igiswahili arirwo rurimi rwatowe rwo guhuriraho nk'Abanyafurika bityo buri wese akwiye kubigiramo uruhare ngo ibyo bigerweho.

Yagize ati 'Hakenewe imbaraga nyinshi ngo tubigereho n'uruhare rwa buri wese, inkunga zacu ziva mu bafatanyabikorwa bacu aribyo bihugu by'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.'

Yakomeje avuga ko hagiye gushyirwaho Itsinda rishinzwe gukurikirana by'umwihariko uko inkunga zo gushyigikira iyi gahunda zakusanywa ndetse anashima bimwe mu bihugu bikomeje gushyiramo imbaraga mu guteza imbere igiswahili.

Impuguke mu Ndimi, Prof Pacifique Malonga, yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiye gutangira gufata ingamba kugira ngo ururimi ruzamukire rimwe.

Yasabye ko mu Rwanda hashyirwaho urwego rushinzwe iterambere n'imikoreshereze y'Igiswahili bizoroshya mu kugiteza imbere mu gihugu.

Yakomeje avuga ko hashyirwaho ingengo y'imari yo guteza imbere Igiswahili ndetse hagashyirwaho n'abarimu b'inzobere bo kucyigisha.

U Rwanda nka kimwe mu bihugu byemeje kandi bishyigikiye iyi gahunda na rwo rwafashe ingamba zizarufasha kugira ngo umwaka utaha Igiswahili kizabe cyamaze gushinga imizi mu gihugu cyose.

Umuyobozi Mukuru w'Inteko y'Umuco, Ambasaderi Masozera Robert, yavuze Abanyarwanda bafite inyungu nyinshi mu kumenya Igiswahili.

Yagize ati 'Ni byiza ko Abanyarwanda bakwiye kumenya uru rurimi mu rwego rwo kunoza neza imihahirane hagati yabo n'ibindi bihugu no koroshya itumanaho ndetse bakarumenya kugira ngo bateze imbere ibyabo nk'abagize Afurika.'

Yavuze ko nyuma ko kwemeza Igiswahili nk'ururimi rw'ubutegetsi mu Rwanda hari gushyirwa imbaraga mu kucyigisha mu mashuri, abakozi kuko ari rwo ruzifashishwa mu kazi.

Bimwe mu bihugu byari bisanzwe bikoresha Igiswahili byiyemeje gushyiramo imbaraga no gutanga umusanzu ngo n'ibindi biyoboke.

Umushakashatsi akaba n'Umwanditsi muri Kaminuza ya Mwalimu Julius Nyerere muri Tanzania, Prof Aldin Kai Mutembei, yavuze ko kuba Igiswahili cyatangira gukoreshwa mu bihugu kidasanzwemo bisaba ubushake n'umurava.

Yagize ati 'Tanzania nk'igihugu gikoresha Igiswahili twiyemeje gushyigikira iyi gahunda kuko dufite abantu benshi dushobora kohereza hanze kwigisha ndetse tukakira n'abandi baba bashaka kwiga.'

Mu gushyigikira iyi gahunda Tanzania imaze gutanga ibihumbi 250$ muri ACALAN.

Igiswahili ni rumwe mu ndimi zikoreshwa cyane ku Isi, aho abasaga miliyoni 200 bo mu bihugu bitandukanye baruvuga.

Umuyobozi Mukuru w'Inteko y'Umuco, Ambasaderi Masozera Robert, yavuze ko u Rwanda ruri gukaza ingamba zo guteza imbere Igiswahili
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ACALAN, Dr Lang Fafa Dampha, yasabye Abanyafurika bose gushyiramo imbaraga mu guteza imbere Igiswahili
Iyi nama yitabiriwe n'abahagarariye ibihugu bya Afurika bitandukanye
Impuguke mu Ndimi, Prof Pacifique Malonga, yasabye ko hashyirwamo imbaraga mu kwigisha Igiswahili mu Rwanda
Nyuma y'iyi nama hafashwe ifoto y'urwibutso



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igiswahili-cyagaragajwe-nk-izingiro-mu-itumanaho-rikwiye-umugabane-wa-afurika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)