Hatangajwe impamvu y'ibura ry'amazi muri Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urugero ni umuturage wo mu Kagari ka Rugenge mu Murenge wa Muhima umaze iminsi agura ijerekani y'amazi ya litilo 20 ku mafaranga 1000Frw. Uyu muturage yavuze ko nibura ku munsi asigaye atanga 5000Frw ku mazi kuko akoresha ijerekani eshanu ku munsi.

Usibye uyu bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuze ko bagowe n'ikibazo cy'amazi gikomeje kuba ingorabahizi mu Mujyi wa Kigali.

Umwe yagize ati 'Amazi akomeje kuba ikibazo iyo utumye aho bajya kuvoma aba ahenze ku buryo utabasha kubona ahagije umuryango, ibi bituma udakora amasuku n'indi mirimo yo mu rugo.'

Kuri iki Cyumweru, Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n'Isukura (WASAC) cyasohoye itangazo rigaragazo ko icyatumye amazi abura ari ukuvugurura imiyoboro y'uruganda rwa Nzove.

Iri tangazo ryavugaga ko biseguye ku baturage bo mu bice bya Runda, Rugalika, Gihogwe, Kabuye, Nyarutarama, Kibagabaga, Kinyinya,Bumbogo, Rukiri-Gishushu-Remera, Nyakabanda, Gisozi, Kamatamu, Meredien,Faisal, Kanserege,Kimihurura, Rugando, Gacuriro, Kagugu, Rwankuba, Kami na Gasanze.

Rikomeza rivuga ko biseguye ku baturage babuze amazi ibibazo bagiye kubikemura nubwo hatatangajwe igihe nyirizina aba baturage bazongea kubonera amazi.

WASAC yatangaje ko ikibazo cy'amazi amaze iminsi yarabuze muri Kigali cyatewe n'imirimo yo kuvugurura uruganda rwa Nzove



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangajwe-impamvu-y-ibura-ry-amazi-muri-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)