DR Congo: Havumbuwe imirambo y'abantu 17 itar... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0


Umuyobozi w'Umuryango utabara imbabare, Croix Rouge muri aka gace, David Beiza yavuze ko abarwanyi b'umutwe wa ADF urwanya Leta ya Uganda ari bo bashobora kuba barishe aba bantu, kuko ariwo urangwa n'ibi bikorwa byo guca abantu imitwe.


Dieudonne Malangay utuye muri aka gace yabwiye Ibiro Ntaramakuru, AFP ko batabashije kumenya imyirondoro y'aba bantu bishwe kuko iyi mirambo yatahuwe yaratangiye kwangirika. Ati: "Kugeza ubu, hari imitwe 17, imwe yagiye iboneka mu bwato n'ahandi... mu bihuru, hafi y'umugezi. Biragoye kumenya abishwe kubera uko imirambo imeze, ariko bashobora kuba ari abaturage bafashwe bugwate bakicwa n'inyeshyamba za ADF". 

Agace ka Irumu mu majyepfo ya Ituri, gahana imbibi n'intara ya Kivu y'Amajyaruguru. Ni ko gakunze kwibasirwa n'ibitero bimena amaraso, bigabwa n'umutwe wa ADF wagaragajwe nAbajihadiste ba Leta ya Kisilamu nk'ishami ryayo muri Afurika yo Hagati. Igitero gikomeye giheruka kitiriwe uyu mutwe ni icyabaye muri Gicurasi gihitana uhuzima bw'abaturage 20 biciwe mu mudugudu wa Monge.

Src: Africa News




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117607/dr-congo-havumbuwe-imirambo-yabantu-17-itariho-imitwe-117607.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)