Byari agatwiko? Uwareze Munyakazi Sadate kumufata ku ngufu konti ye yayisibye nyuma yo kuvuga ko yasabwe gusiba ubutumwa bumurega #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko umukobwa witwa Afsa Karenze avuze ko Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports yamuhohoteye akamufata ku ngufu undi akabitera utwatsi, konti ye ya Twitter yakoresheje abivuga yayisibye ntikigaragara.

Ku wa Gatanu w'icyumweru gishize nibwo uyu mukobwa wakoreshaga amazina ya Afsa Karenzi yagiye ku rukuta rwe rwa Twitter akandika asaba Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) kumurenganura ko Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports yamukoreye ihohoterwa ndetse akanamufata ku ngufu.

Yagize ati 'Nakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina nafatwa ku ngufu na Sadate Munyakazi. RIB nkeneye ubufasha bwanyu mundinde iri terabwoba.'

Ibi Munyakazi Sadate yahise abitera utwatsi na we abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, aho yavuze ko uyu mukobwa nta we azi ndetse ko na we yabonye arimo kumusebya akihutira kubusiba.

Ati 'Mbonye ubutumwa Afsa Karenzi uvuga ko namukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina, uwo muntu uretse no kurimukorera si nanamuzi, ubwo butumwa bunsebya akaba yihutiye kubusiba, nyuma yo kubimenya nashatse kumenya uwo ariwe nifashije account ye, nasanze ari ba bandi basebya n'u Rwanda'

Yakomeje avuga ko uyu mukobwa yakabaye yitabaza inzego zibishinzwe aho kujya ku mbuga nkoranyambaga, ikintu abona we ari ugushaka kumwubakiraho izina.

Ati 'Inzira nziza niba yumva yarahohotewe yagana Ubutabera aho gushakira kumenyekana ku mazina y'abandi ashaka kuyangiza, abantu tuvugisha ukuri twamagana abanzi b'Igihugu duhora twiteguye abantu nk'aba kandi niba ari yo nzira nshya bahisemo baribeshya nayo ntizabahira.'

Haje kugaragara ubundi butumwa bw'uyu mukobwa avuga ko yatanze ikirego muri RIB ariko aho kugikurikirana bakamuteza Sadate na we akaba ari yo mpamvu yanditse kuri kuri Twitter, ngo impamvu yasibye ubwo butumwa ni uko yabwiwe ko kugira ngo ikibzo cye gikemuke ari uko yabusiba.

Ati 'Umugenzacyaha Teotime wa RIB HQs ni we wakiriye ikirego cyanjye tariki ya 5/3/2022. Nanditse kuri Twitter kubera ko aho kuntabara yanteje Munyakazi Sadate akamerera nabi cyane. Iki gitondo nasabwe gusiba ibyo nanditse niba nshaka ko bandenganura, nabikoze. Sindi umwanzi.'

Muri iki gitondo, Sadate yabyutse avuga ko ntacyo ari cyo ku buryo yaregwa aho gukurikiranwa bakamuteza uwareze, ngo u Rwanda siko rukora, yongera kuvuga ko iyi konti ishobora atari iya nyayo (fake).

Yongeye gushimangira ko ntaho aziranye n'uyu muntu ndetse ko ndetse ikintu yiyiziho ari uko abamwanga bamwangira ukuri n'abamukunda bakamukundira ukuri.

Nyuma y'ubu butumwa bwanditswe bukoreshejwe n'iyi konti yitwa Afsa Karenzi, bwose bwaje gusibwa ndetse n'iyi konti ubwayo ntikigaragaragara. Iyo ugerageje kuyishakisha bakubwira ko itabaho.

Mbonye ubutumwa #AfsaKarenzi uvuga ko namukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina, Uwo muntu uretse no kurimukorera si nanamuzi, ubwo butumwa bunsebya akaba yihutiye kubusiba, nyuma yo kubimenya nashatse kumenya uwo ariwe nifashije account ye, nasanz ari babandi basebya n'u Rwanda pic.twitter.com/8m572emxdg

â€" Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) May 8, 2022

Ariko naba ndinde uregwa aho gukurikiranwa bakanteza uwandeze? U Rwanda twaharaniye ntago ari urwo. Iyi account ntekereza ko ari fake ku kigero cya (99,9%), inzira twahisemo yo kuvuga Ukuri yo ubwayo ni Urugamba kdi ku rugamba uhura n'abanzi, gusa guhura nabo ntibiduca intege. pic.twitter.com/NS0Y8EYDlN

â€" Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) May 9, 2022

Munyakazi Sadate ibyo ashinjwa yabiteye utwatsi
Iyi konti ntikigaragara



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/byari-agatwiko-uwareze-munyakazi-sadate-kumufata-ku-ngufu-konti-ye-yayisibye-nyuma-yo-kuvuga-ko-yasabwe-gusiba-ubutumwa-bumurega

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)