Bamporiki Edouard wari uzwi cyane muri Politiki y'u Rwanda ni muntu ki? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamporiki Uwayo Edouard azwi cyane muri Politiki y'u Rwanda,akaba ni umukinnyi w'amafilime, umukinnyi w'amakinamico ndetse akaba n'umwanditsi w'ibitabo, imivugo n'ibisigo bitandukanye.

Uyu mugabo azwi cyane mu ikinamico urunana aho akina yitwa Tadeyo cyangwa se Kideyo aho muri iyo kinamico ari papa wa Budensiyana na Solina, inshuti ya Bushombe na Sitefano b'i Nyarurembo.

Bamporiki Edouard yavutse tariki 24 Ukuboza 1983, avukira i Nyamasheke mu Ntara y'Uburengerazuba, ari naho yaje kwiga amashuri abanza ndetse n'ayisumbuye.

Yakuze akunda cyane kwandika cyane cyane imivugo, aho yagendaga yitabira amarushanwa atandukanye mu bigo by'amashuri. Afite imyaka 11 gusa y'amavuko, yakoze umuvugo witwa 'Iyo badatsembwa tuba dutwenga' ari nawo watumye amenyekana nk'umusizi akiri umwana, nyuma amaze kuba umusore yagiye abona umwanya wo kuvuga imivugo mu birori bitandukanye byo ku rwego rw'igihugu, nko ku munsi mukuru w'Intwari n'indi minsi mikuru itandukanye.

Yanditse ibitabo bitandukanye birimo icyitwa "Umusabyi w'umunyu"n'ibindi bitandukanye.

Bamporiki w'imyaka 39,muri 2003, ubwo yari afite imyaka 20 gusa, yatangiye kumvikana mu Ikinamico "Urunana" ibintu byamugize icyamamare nk'umunyempano idasanzwe mu gukina filime.

Mu bindi bijyanye n'ubuhanzi, Bamporiki Edouard yakunze kugaragara mu mafilime atandukanye ndetse ahabwa ibikombe n'ibihembo bitandukanye muri sinema, haba mu zo yagiye akina z'abandi ndetse no mu zo yagiye yandika akanazikinamo.

Muri filime yagaragayemo harimo iyitwa "Munyurangabo" y'umugabo witwa Isaac Chung ukomoka muri Amerika, iyitwa Rwanda take two ya Pia nawe ukomoka muri Amerika, Kinyarwanda ya Ismael afatanyije na Eric Brown n'iyitwa Imitoma ya Kwezi John.

Mu mafilime yanditse ku giti cye akanakinamo harimo iyitwa Ukuri kuri he ndetse na Long Coat (Ikote rirerire) hamwe n'izo yagiye akinamo z'abandi akaba yaragiye atumirwa mu maserukiramuco y'amafilime atandukanye mu bihugu by'u Burayi na Amerika.

Mu mwaka wa 2006 yitabiriye Iserukiramuco ry'amafilime rya Cannes mu gihugu cy'u Bufaransa yaherewemo igihembo cy'umwanditsi mwiza.

Muri 2010 yitabira iserukiramuco I Rotterdam mu Buholandi, muri 2011 yitabira iserukiramuco muri Turukiya ryitwa 'Crimes and punishment'.

Mu mwaka wa 2011 kandi yitabiriye irindi serukiramuco muri Heartland muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Mu bijyanye n'ibihembo, muri 2008 yabonye igihembo yakuye i New York muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, akaba yarahembewe kwandika filime nziza (Best Script) ubwo yandikaga Filime 'Long Coat', iyi ikaba ari filime yagaragayemo abahanzi b'abanyarwanda nka Miss Channel, Mani Martin n'umukinnyi Jimmy Gatete.

Muri 2011 yabonye igihembo cy'umukinnyi mwiza (Best Actor) mu iserukiramuco rya Heartland.

Bamporiki muri Politiki

Mu 2013, Bamporiki yatorewe kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite, ahagarariye ishyaka FPR INKOTANYI.

Yaje kuva muri uyu mwanya agirwa Umuyobozi w'Itorero ry'Igihugu, umwanya yagiyeho mu 2017 ubwo Perezida Kagame yari amaze gutorerwa manda ye ya Gatatu. Hari hashize imyaka ine Bamporiki ari Umudepite.

Bamporiki yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco mu mpinduka zakozwe n'Umukuru w'Igihugu ku wa 04 Ugushyingo 2019.

Ni umwe mu bayobozi bo mu Rwanda bakunzwe n'abantu b'ingeri zose kubera kwicisha bugufi n'uburyo yatambutsamo ubutumwa mu mvugo ya gisizi cyane ko ari umuhanzi.

Yakunze gushishikariza urubyiruko gukura amaboko mu mufuka rugakora, rukiteza imbere kuko nawe yabigezeho.

Yatanze ubuhamya bw'uburyo yashoye ibiceri 300 Frw none akaba ageze kuri miliyari 1 Frw.

Muri 2010, Bamporiki yahawe igihembo n'ikigo Imbuto Foundation cy'umufasha wa perezida wa Repubulika gihabwa urubyiruko rw'indashyikirwa mu Rwanda kubera ibikorwa bye by'ubuhanzi na cinema.

Mu buzima busanzwe,Bamporiki ni umugabo wubatse, akaba yarambikanye impeta y'urudashira na Uwingabire Claudine tariki ya 18 Ukuboza 2010.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/bamporiki-edouard-wari-uzwi-cyane-muri-politiki-y-u-rwanda-ni-muntu-ki

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)