BAL 2022: Ntabwo dushaka kuzibukwa nk'abakiri... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Gicurasi 2022, my cyumba cy'uruganiriro cya Kigali Arena habereye ikiganito n"itangazamakuru cyahuje umutoza mukuru na kapiteni wa REG BBC basobanura uko ikipe yiteguye irushanwa nyuma yo kugaragaza imbaraga nyinshi mu mikino y'ibanze yabereye muri Senegal mu mezi macye ashize.

Umutoza mukuru wa REG BBC yavuze ko abakinnyi bameze neza kandi biteguye kwitwara neza muri iri rushanwa bifuza kwegukana mu rwego rwo guha ibyishimo abanyarwanda.

Kapiteni w'ikipe ya REG BBC, Kaje Elie yavuze ko intego ari ukwegukana igikombe aho kuzibukwa nk'abakiriye irushanwa.

Yagize ati'Ntabwo twanyunzwe n'ibyishimo twahaye abanyarwanda umwaka ushize. Igihugu cyacu cyaduhaye umukoro nyuma yo kongera kwakira irushanwa. Ntabwo dushaka kuzibukwa nkabakiriye irushanwa dushaka kuzibukwa nkabatwaye irushanwa".

Guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Gicurasi 2022, muri Kigali Arena harakomereza imikino ya nyuma y'irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ku makipe 8 yabikoreye agomba guhatanira igikombe cy'uyu mwaka.

Kugeza magingo aya REG BBC ihagarariye u Rwanda iri mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa bigendanye n'uburyo yitwaye mu mikino y'ijonjora ryibanze yabereye i Dakar muri Senegal, aho REG yayoboye amakipe yo mu gace ka Sahara Conference.

Iri rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya kabiri mu mateka yaryo rishobora kuzagaragaramo impinduka zirimo no kwigaragaza kw'amakipe atandukanye atari amenyerewe cyane muri Afurika nkuko byagaragaye mu mikino yabereye muri Senegal mu mezi macye ashize.

Byitezwe ko REG BBC izaba iri imbere y'abafana ndetse izaba iri mu rugo ishobora kuzatungurana ikegukana iri rushanwa.

Imikino ya nyuma ya BAL 2022 izaba hagati ya tariki ya 21-28 Gicurasi 2022, ikazabera muri Kigali Arena.

Amakipe ane ya mbere yavuye muri Nile Conference ni Zamalek (Misiri), Petro de Luanda (Angola), Cape Town's Tigers (Afurika y'Epfo) na FAP (Forces Armées et Police Basketball) yo muri Cameron.

Andi makipe ane yaboneye itike muri Sahara Conference ni REG BBC (Rwanda), US Monastir (Tunisie), Seydou Lygacy Club (Guinée) na AS Salé (Maroc).

Irushanwa rya BAL riheruka ryatwawe na Zamalek yo Misiri itsinze US Monastir Tunisia ku mukino wa nyuma.

Uko amakipe azatangira yesurana muri Kigali Arena:

Ku wa Gatandatu tariki ya 21 Gicurasi 2022:

AS Sale (Maroc) vs Petro de Luanda (Angola) â€" Saa 14h30

F.A.P (Cameroun) vs REG BBC (Rwanda) saa 16h00

Kaje Elie n'umutoza we muri REG BBC bagiranye ikiganiro n'itangazamakuru

Umutoza wa REG yijeje abanyarwanda akamwemwe mu irushanwa ry'uyu mwaka

Kaje Elie yavuze ko intego bafite ari ukwegukana igikombe muri iri rushanwa

Minisitiri wa Siporo Munyangaju na Perezida wa BAL Amadou Gallo bari mu bitabitiye iki kiganiro

Imikino ya nyuma ya BAL 2022 iratangira kuri uyu wa Gatandatu muri Kigali Arena



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117354/bal-2022-ntabwo-dushaka-kuzibukwa-nkabakiriye-irushanwa-dushaka-kuzibukwa-nkabaritwaye-kap-117354.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)