BAL 2022: Mu maso ya Perezida Kagame REG BBC... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukino w'injyanamuntu wari witabiriwe n'abayobozi bakomeye muri guverinoma y'u Rwanda ndetse n'abayobozi bakomeye muri Basketball yaba iya Afurika ndetse no ku Isi warangiye REG BBC isezerewe itarenze umutaru.

REG BBC yari imbere y'abakunzi bayo ifite umurindi mwinshi w'abafana, ntabwo yarangiye neza kuko yatsinzwe agaca ka mbere ku manota 23-17.

Abakinnyi barimo Cleverand bagerageje gukora ibishoboka byose muri aka gace kuko yatsinzemo amanota 12, mu gihe Ndizeye Dieudonne yatsinzemo amanota 3.

REG BBC yagarutse mu gace ka kabiri igaragaza imbaraga zo gutsinda ikajya imbere ya FAP ariko uburyo bw'amanota bagerageje ntibwabahiriye.

Abakinnyi barimo Axel Mpoyo, Nshobozwabyosenumukiza na Walker bagerageje gukora ibishoboka byose ariko biranga, igice cya mbere Cy'umukino kirangira REG BBC ishyizwemo ikinyuranyo cy'amanota 5, itsinzwe amanota 36-31.

Mu gace ka gatatu REG BBC yananiwe gukuramo ikinyuranyo yari yashyizwemo na FAP kuko cyiyongereyeho amanota abiri kiba amanota 7.

REG BBC yagerageje ibishoboka byose kugira ngo ishake intsinzi mu gace ka gatatu ariko karangira itsinzwe amanota 55-48.

Iminota 10 y'agace ka Kane yari isigaye niyo yagombaga kugena ahagaza ha REG BBC mu irushanwa ry'uyu mwaka, niba isezererwa cyangwa ikomeza.

REG BBC yagerageje gushyira imbaraga mu busatirizi bwayo n'ubwugarizi, abakinnyi barimo Shyaka Olivier agerageza kubibafashamo ariko biranga biba ingorabahizi.

Nubwo yagerageje gukora amanota mu masegonda ya nuuma y'umukino, amahirwe ntiyabasekeye kuko umukino warangiye batsinzwe na FAP amanota 66-63.

Ikinyuranyo cy'amanota 3 cyatumye REG BBC isezererwa mu irushanwa ry'uyu mwaka itageze ku ntego yari yihaye.

Petro de Luanda yasezereye AS Salé

Mu mukino wabkmburiye indi muri 1/4 wahuje Petro de Luanda yo muri Angola na AS Salé yo muri Maroc, maze urangira abanya-Angola begukanye intsinzi y'amanota 102-89, banakatisha itike ya 1/2.

Petro de Luanda yatangiye umukino neza iyobora igice cya mbere cyarangiye ifite amanota 50-35.

Petro yagarutse mu gace ka gatatu n'ubundi igaragaza ko nta gahunda yo kurekura ifite, nako karangira iri imbere.

AS Salé yashyize imbaraga nyinshi mu gace ka Kane ari nako ka nyuma, itsinda amanota menshi kurusha Petro ariko ntibyayihesha intsinzi kuko yari yarushijwe amanota menshi mu duce dutatu twabanje.

Uduce 4 tw'umukino twarangiye Petro de Luanda yegukanye intsinzi ku manota 102-89.

Petro de Luanda yabaye ikipe ya mbere yakatishije itike ya 1/2 mu irushanwa ry'uyu mwaka.

Muri 1/2 Petro de Luanda izahura na FAP ku wa gatatu w'icyumweru gitaha tariki ya 25 Gicurasi 2022.

Perezida Kagame yitabiriye umukino REG BBC yasezerewemo na FAP

Perezida Kagame yari kumwe na Masai Ujiri na Amadou Gallo 

Minisitiri Munyangaju yari yitabiriye uyu mukino
Abakinnyi ba REG BBC bagerageje kwitanga ariko amahirwe ntiyabasekera

Cleveland yatsindiye REG BBC amanota menshi nubwo itegukanye intsinzi

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson 

REG BBC yari ishyigikiwe na benshi muri uyu mukino 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117368/bal-2022-mu-maso-ya-perezida-kagame-reg-bbc-yananiwe-kurenga-14-isezererwa-na-fap-amafoto-117368.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)