Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Gicurasi 2022 aho abanyabirori batuye mu mujyi wa Kigali bari baserutse mu myambaro yo hambere baje kwibyinira indirimbo zacurangwaga n'aba Djz bakomeye mu Rwanda ndetse bakaba banakomeye mu muziki nyarwanda.
Ni ibirori ubona ko byari biteguye neza, yaba aho byabereye Juru Park hanafite amateka akomeye kuko ariho hakundaga kubera ibitaramo n'ibirori byo hambere nk'uko amateka ya bamwe mu bahataramiye mu gihe cyo hambere babibwiye INYARWANDA.
Muri ibi birori byiswe Oldies Music Festival, byatangiye ku isaha y'isaa kumi, ubwo umuziki watangiraga gucurangwa wabonaga abantu bari kwinjira ari abo muri iyo myaka ya kera bazi icyo gukora ndetse bazi umuziki baje kubyina uwo ariwo kuko banawumvaga bakiri hanze cyane bakazamuka bawunyuka.
Ukinjira wasanganirwaga n'abakobwa bakora muri Kigali Protocal, imwe muri Kompanyi izwiho gutanga serivise zirimo izijyanye na Protocol, maze bakakuyobora mu nzira ijya ahari hateguwe harimo ahasanzwe, ndetse no mu gice cy'abanyacyubahiro ari naho bari bashinzwe by'umwihariko.
Dj Bissoso wagiye ku rubyiniro ahagana mu ma saa moya z'ijoro ni umwe mu basusurukije abantu cyane nyuma y'aho umushyushyarugamba Lion Imanzi yamuhamagaraga ku rubyiniro akanatungurwa n'uburyo yari yambaye, maze asusurutsa abantu karahava mu njyana zo hambere.
Ni igitaramo cyishimiwe n'abatari bake nyuma yo kumva umuziki wacuranzwe n'abarimo Dj Ry, ndetse na Dj Karim umaze imyaka myinshi avanga imiziki ndetse akaba ari n'umwe mu bafashije aba Dj batandukanye barimo na Dj Toxxyk.
Abarimo Shaddyboo, Muyoboke Alex, Dj Brianne, Clapton Kibonge, Umunyamakuru Gerald Mbabazi, Paul Rutikanga, Christella, Dj Sonia, Young Grace, Patycope n'abandi benshi ni bamwe mu bari bitabiriye iki gitaramo ubona ko bizihiwe n'injyana zo mu gihe cyabo.
Muri iki gitaramo hahembwe abantu barushije abandi kwambara neza imyambaro yo hambere, barimo Alex Muyoboke wahembwe kuba yaserutse neza mu myenda myiza yo kuva mu 1990, Kayonga wahembwe nk'umukobwa wari wambaye neza imyambaro yo hambere ndetse na King Pazzo wahembewe kwambara imyenda yo mu mwaka wa 2000.

Clapton Kibonge ni uku yaserutse


Igitaramo cyateguwe na Basile Uwimana ndetse na Patrick bitanze cyane ku bw'iki gitaramo

Clapton Kibonge na Muyoboke Alex wanatwaye igihembo cy'abambaye neza baganira ku ndirimbo bari kumva



Dj Bissoso umenyereweho no gusetsa yashimishije abantu

Dj Ry acuranga indirimbo zo hambere

Kigali Protocal mbere yo kwakira abantu babanje bafata ifoto y'urwibutso

Shaddyboo yari yambaye mu buryo bwatangaje benshi



Dj Pius ni uku yahisemo kwifotoza

Abantu bakubise baruzura

Umunyamakuru Gerald Mbabazi yanyuzwe n'injyana


Sadate Munyakazi ni umwe mu bizihiwe cyane

Umunyamakuru Cleppy na Dj Ry

David Bayingana na Nadia ni uku bifotoje


Christella Kabagire na Dj Sonia ni uku baserutsa

Kigali Protocal mu myambaro yo hambere

Dj Ira wagiye ku rubyiniro atunguranye nui mwe mu basusurukije abitabiriye

Uyu mukobwa Kayonga ni we wahawe igihembo cy'uwambaye neza hagendewe mu myaka

Umunyamakuru Aissa Cyiza na Dj Sonia ni bamwe mu bizihiwe n'imbyino zo hambere

Young Grace ni uku yifuje kwifotoza

Patrick watwaye igihembo na Dj Brianne


Muyoboke Alex nyuma yo gutwara igihembo yashimye abateguye iki gitaramo
AMAFOTO: Sangwa Julien - InyaRwanda.com