Amazi yabaye ingume muri Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hagiye gushira ibyumweru bibiri abatuye Umujyi wa Kigali no mu nkengero zawo batabona amazi atangwa n'Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n'Isukura (WASAC) kandi ariyo barambirijeho.

Hari ubwo yagendaga rimwe akaza ariko byahumiye ku murari ku wa Gatandatu tariki ya 30 Gicurasi 2022 ubwo yagendaga none kugeza ubu mu matiyo y'abakoresha aya mazi nta n'igitonyanga.

Nk'uko WASAC ikunze kubivuga, amazi ni ubuzima. Imirimo ya muntu yose ikenera amazi kugira ngo akomeze kubaho ariko ubu biragoye cyane ku batuye uyu Mujyi kuko amazi ari kubona umugabo agasiba undi.

Iki kibazo kiri hirya no hino aho usanga ijerekani y'amazi iri hagati ya 300 Frw na 1500 Frw bitewe n'agace uherereyemo.

Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bayibwiye ko bagowe n'iki kibazo kuko batabasha gukomeza imirimo yabo ndetse bakaba bari kugura amazi abahenze kandi adasukuye.

Nshimiyimana Desire atuye mu Murenge wa Muhima mu Kagari ka Rugenge, amaze ibyumweru birenga bibiri adafite amazi, yavuze ko bagura amazi yo mu gishanga ku 1000 Frw.

Ati 'Tugowe n'amazi dutuma, amazi mu gishanga hano hahoze hakorerera ULK, umuntu utuma ijerekani umuha 100 0Frw ubwo uko aba menshi niko amafaranga yikuba.'

Yakomeje ati 'Uyu muntu umutuma saa Moya akukugeraho nka Saa Tanu, icyo gihe cyose gahunda zawe ziba zapfuye kandi akakuzanira amazi asa nabi ku buryo bigoye kuyakoresha ibintu byose.'

Umutesi Chantal atuye mu Murenge wa Remera yavuze ko hagiye gushira icyumweru nta mazi bafite, kugira ngo babashe kubona ayo gukoresha batuma abanyonzi ku giciro kiri hagati ya 500 Frw na 1000 Frw.

Ati 'Nko ku Cyumweru twagize amahirwe imvura iragwa aba ariyo dukoresha ariko yarashize ubu tujya ku muhanda gushaka abanyonzi dutuma, bitewe n'uko mwumvikanye akakuzanira.'

Yakomeje ati 'Ubuzima buragoye, reba ibiciro biri ku isoko n'ugize amahirwe yo kugira icyo agura kubona amazi yo kugiteka biba ibibazo, rwose aho u Rwanda rugeze ntabwo twakabaye tubaho gutya.'

Umuturage wo mu Murenge wa Gatsata, twamusanze muri Nyabugogo ari kuvoma amazi ya Nyabarongo, abajijwe impamvu avuga ko atabona ubushobozi bwo kugura ijerekani ya 300 Frw.

Ati 'Amazi hano yarabuze ijerekani iri kugura 300 Frw. Twe ko tubasha kugera hano kuri Nyabarongo ubasha nko kugura ayo kunywa no gutekesha wenda ariko indi mirimo dukoresha aya hano.'

Manizabayo Phenias utuye ku Gisozi yavuze ko ubuzima bumaze kubananira agereranyije ibiciro bisanzwe byariyongereye, byiyongeraho n'ibura ry'amazi.

Ati "Nkumbuye amazi. Ubuzima bwarushijeho kugorana. imibereho y'i Kigali isanzwe itatworoheye, kongeraho amajerekani atatu y'amazi ku munsi, aratuma birushaho kuzamba. Leta nitabarire hafi.''

Usibye aba kandi ku mbuga nkoranyambaga abaturage bakomeje kwandika bagaragaza ko babangamiwe n'ikibazo cy'ibura ry'amazi, benshi babaza WASAC uburyo iki kibazo kizakemuka.

Bamwe mu basubije ubutumwa bwa IGIHE bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko babangamiwe n'iki kibazo bityo ko hakwiye kugira igikorwa mu maguru mashya.

Uwiyita Kavukire kuri Twitter yagize ati 'Iyo abenshi mu Mujyi wa kigali tugiye gusenga dusaba Imana ngo abayobozi b'Ikigo WASAC beguzwe ariko Imana ntiradusubiza, ariko ngo isubiriza igihe bararye bari menge, ibyumweru bibiri muri Kigali nta mazi koko.'

Uwitwa Ntigurirwa Fabien Miracle, yagize ati 'Twebwe ku Gisozi tugiye kwimuka kuko ijerekani imwe iri kugura 1500 Frw.'

Ruzindana serge ati 'Gisozi ho turi gukaraba Jibu kuko niyo ihendutse kurusha kwishyura abantu bajya kukuvomera amazi ahandi. Duheruka amazi kera cyane mudufashe rwose ubuzima buri guhagarara.'

Abanyujije ibitekerezo byabo kuri Facebook bo bahurije ku kuba barambiwe no kugura ijerekani y'amazi ku 1000 Frw.

Byagenze bite ngo amazi abe ay'ibura?

Nubwo ikibazo cy'amazi kimaze ibyumweru bibiri kivugwa, cyakajije umurego kuva ku wa Gatandatu, bitewe n'uko imiyoboro ikura amazi mu Ruganda rwa Nzove yangiritse igacomoka, bigatuma amazi adakomeza gusakara.

Uru ni Uruganda rutanga amazi mu bice bya Runda, Rugalika, Gihogwe, Kabuye, Nyarutarama, Kibagabaga, Kinyinya, Bumbogo, Rukiri-Gishushu-Remera, Nyakabanda, Gisozi, Kamatamu, Meredien, Faisal, Kanserege, Kimihurura, Rugando, Gacuriro, Kagugu, Rwankuba, Kami na Gasanze.

Umuyobozi muri WASAC ushinzwe gukwirakwiza Amazi mu mijyi, Rutagungira Methode, yasobanuye uko byagenze ngo habeho ikibazo cyateje ibura ry'amazi.

Ati 'Havutse ikibazo kubera imyuzure imaze iminsi, yagiye ikuraho itaka ubusanzwe uburemere bwaryo nibwo bufata aya matiyo, ryavuyeho uburemere buba buke amatiyo aratandukana.'

Yakomeje avuga ko imirimo yo gusana iyi miyoboro igeze kure ndetse ko 'abaturage bari bubone amazi bidatinze'.

Ati 'Ubu turi kongera kuyahuza no gutsindagira, amakamyo ari kuzana itaka ngo tubashe gutsindagira. Twizera ko amazi aboneka vuba.'

Usibye aho amazi yabuze ku wa Gatandatu, uyu muyobozi yasobanuye ku kibazo cy'amazi amaze ibyumweru bibiri yaragiye mu Murenge wa Muhima, avuga ko umuyoboro waho wari wagize ikibazo.

Ati 'Mu Kiyovu dufite umuyoboro uturuka Kagugu ugera Nyabugogo ahitwa ku Ndagara, wari wapfuye mu gihe tugiye kuwukora aha haba harangiritse. N'ubundi ntacyo twari kuwukoraho kuko ubona amazi aturutse aha.'

Si ubwa mbere ikibazo cy'amazi gica igikuba mu Mujyi wa Kigali, benshi bakibaza impamvu iki kibazo kitabonerwa umuti urambye.

Rutagungira yavuze ko hari gahunda yo kubaka inganda zitandukanye hirya no hino kugira ngo ikibazo cy'ibura ry'amazi gikemuke.

Ati 'Iyo Uruganda rwa Kanzenze ruba rudahari ubu Umujyi wose wari kuba usinziriye, aho kugira ngo dukomeze kubaka inganda inzira imwe hatangiye gahunda yo kugenda tuzishyira n'ahandi kugira ngo uruhande rumwe nirugira ikibazo urundi rube ari ruzima.'

Yakomeje ati 'Ingamba zihari ni uko hari izindi nganda zizubakwa duteganya ko mu mwaka wa 2026 haba hagize urundi rwuzura mu bice by'Iburasirazuba kugira ngo amazi aturuke hirya no hino tuyahurize mu mujyi hagati, hamwe nihaba ikibazo ahandi hakore.'

WASAC yahumurije abaturage bo mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo ko bari butangire kubona amazi mu gihe kitarenze amasaha 24.

Amatiyo yari yarangiritse bituma amazi abura mu bice by'Umujyi wa Kigali
Abaturage bari kujya kuvoma amazi mabi mu bishanga
Kwikorera ijerekani ku mutwe byongeye kugaruka mu Mujyi wa Kigali bitewe n'uko amazi yabaye iyanga
Umuyobozi muri WASAC ushinzwe gukwirakwiza Amazi mu mijyi, Rutagungira Methode, yasobanuye ko ikibazo cy'amazi kiri bukemuke mu gihe gito
Imirimo yo gusana imiyoboro yangiritse irarimbanyije
Imiyoboro imwe n'imwe yamaze gusanwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amazi-yabaye-ingume-muri-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)