Amashyaka 9 yandikiye ONU ayisaba kuyahuriza mu biganiro na Leta y'u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi ry'Amerika dukesha iyi nkuru Madame Victoire Ingabire Umuhoza Perezida w'Ishyaka DALFA- Umurizi ritaremerwa mu Rwanda,yavuze ko bandikiye Umuryango w'Abibumbye (ONU) bawusaba ko wakotsa igitutu Leta y'u Rwanda,kugirango yemere ibiganiro n'abo batavuga rumwe nayo.

Victoire Ingabire avuga ko iyi baruwa yashyizweho umukono n'amashyaka atavuga rumwe na Leta y'u Rwanda ndetse n'amashyirahamwe yigenga adaharanira inyungu.

Madame Ingabire yakomeje avuga ko u Rwanda arirwo pfundo ry'umutekano muri Afurika y'ibiyaga bigari,ariko ngo ntibumva ukuntu umuryango w'abibumbye utarukangurira gutegura ibiganiro by'amahoro n'abo batavuga rumwe.

Yagize ati :'Ibihugu byinshi bya hano muri Afurika y'Iburasirazuba byakanguriwe na ONU kuganira ni abi batavuga rumwe,ariko uRwanda bararwirengangije barufata nk'igihugu gifite umutekano,ni muri urwo rwego twandikiye ONU kugirango tuyikebure,yotse igitutu Leta y'u Rwanda natwe tuganire nayo.

Ishyaka Development And Liberty For All (DALFA)- Umurinzi ryashinzwe na Madame Ingabire Victoire Umuhoza nyuma yo kuva muri FDU- INKINGI yabareye Umuyobozi igihe kinini.

Abasesenguzi mu by'amategeko bavuga ko bigoye cyane uyu mutegarugori kuba yashinga Ishyaka mu Rwanda kuko afite imiziro,yo kuba yarafunzwe igihe kirenze amezi 6,kandi mu mategeko yashyizweho n'urwego RGB kugirango ishyaka ryandikwe kimwe mu by'ingenzi n'uko bamwe mu bayobozi b'ikubitiro bagomba kuba batarahawe igihano cy'igifungo kirenze amezi 6.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Amashyaka-9-yandikiye-ONU-ayisaba-kuyahuriza-mu-biganiro-na-Leta-y-u-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)