Amafoto utabonye yaranze ubukwe bwa Djihad Bizimana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo umukinnyi mpuzamahanga w'umunyarwanda ukinira ikipe ya KMSK Deinze mu Bubiligi, Bizimana Djihad yakoze ubukwe n'umukunzi we Dalida Simbi.

Ni ubukwe bwabanjirijwe n'umuhango wo gusaba no gukwa wabaye ku wa Kane w'icyumweru gishize tariki ya 12 Gicurasi 2022 ibera Kigali ku Gisozi muri Heaven Garden.

Ku munsi wo ku Cyumweru tariki ya 15 Gicurasi 2022 nibwo bakoze indi mihango y'ubukwe yari isigaye yabaye, ibera mu Karere ka Rubavu hafi n'ikiyaga cya Kivu.

Bubaye nyuma y'uko ubukwe bwe bwari bwasubitswe kubera icyorezo cya Coronavirus, bakaba bari bamaze imyaka 4 bakundana

Tariki ya 15 Gicurasi 2021 nibwo imihango ya mbere y'ubu bukwe yabaye, ikaba yarabereye mu Bubiligi mu mujyi wa Anvers aho bose baba.

Dalida Simbi na Djihad Bizimana basezeranye imbere y'idini ya Islam (Kufunga Ndoa) bizwi nka "Nikkah" mu rurimi rw'Icyarabu muri Gicurasi 2021.

Mu ntangiriro za Werurwe 2021 nibwo Djihad Bizimana yashinze ivi hasi maze asaba Simbi kuzamubera umugore, undi arabyemera amwambika impeta ya fiançailles.

Nyuma y'uko ababyeyi bamumuhaye, yaramuhoboye aramubwira ati "nubundi nari mbizi ntibakunyima"
Bashimiye umubyeyi bamuha inshimbo izamusindagiza mu za bukuru
Sinzi uwambitse, gusa bari baberewe
Amureba mu maso maze aramubwira ngo "ni wowe byishimo byanjye, udahari mu mutima wanjye hataha umwijima", na we ahita amwenyura ati "urakoze mugabo natoranyije mu bandi"
Amwambika impeta amubwira nk'isezerano ry'uko bazatandukanywa n'urupfu
Byari ibyishimo bikomeye kuri Djihad Bizimana na Dalida Simbi



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/amafoto-utabonye-yaranze-ubukwe-bwa-djihad-bizimana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)