Header Ads Widget

Technology

Alice na Diana batumiye Serge, Tracy, Brian B... - #rwanda #RwOT

Iki gitaramo cyateguwe na Diana Kamugisha afatanyije na Alice Tonny uzwi cyane nka Big Tonny. Ni kimwe mu bitaramo by'ivugabutumwa bazakora bazenguruka igihugu muri uyu mwaka wa 2022. Ku ikubitiro bataramiye i Kayonza tariki 15/05/2022, ubu ahatahiwe ni i Kigali. Igitaramo cy'i Kigali ni cyo cyagombaga kubanziririza iyi gahunda yabo yo kuzenguruka igihugu, gusa habayemo impamvu zabatunguye bituma bafata indi tariki bacyimurira tariki 05/06/2022 mu gihe cyagombaga kuba tariki 29/05/2022.

Diana Kamugisha aherutse kubwira InyaRwanda.com ko intego y'ibi bitaramo bye na Alice Tonny ari ukwamamaza icyubahiro cy'Imana no kuyishimira ku bw'uburinzi bwayo mu gihe cya Covid-19. Ati "Intego yacyo ni ukwamamaza icyubahiro cy'Imana no kuyishima ko yaturinze ikanadukiza Covid-19, nubwo itaragenda burundu ariko turayishima aho igejeje ikora". Muri ibi bitaramo byose kwinjira bizaba ari ubuntu. Ati "Ntabwo tuzishyuza, kwinjira ni ubuntu ugasohokana umunezero mwinshi".

Muri iki gitaramo kizabera i Kigali, Diana Kamugisha na Alice Tonny bazaba bari kumwe n'abaramyi batandukanye barimo; Serge Iyamuremye, Brian Blessed, Mpundu Bruno, Tracy Agasaro umugore wa Rene Patrick, Bernice n'abandi. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ubuntu ku bantu bose. Iki gitaramo ndetse n'ibindi bazakorera hirya no hino mu gihugu, byubakiye ku cyanditswe cyo muri Bibiliya, Zaburi 66:02 havuga ngo "Muririmbe icyubahiro cy'izina ryayo, mwogeze ishimwe ryayo."


Diana Kamugisha yahuje imbaraga na Alice Tonny bategura ibitaramo bizenguruka igihugu


Alice Tonny na Diana Kamugisha barataramia i Kigali kuwa 05/06/2022


Serge, Brian Blessed na Tracy bari mu bazaririmba mu gitaramo cya Alice & Diana



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117506/alice-na-diana-batumiye-serge-tracy-brian-blessed-na-mpundu-mu-gitaramo-make-his-praise-gl-117506.html

Post a Comment

0 Comments

Nature