Abanyarwanda batandatu basagariwe muri Kenya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubugizi bwa nabi bwabaye mu ijoro ryo ku cyumweru gishize. Abasagariwe ni Hazikimana Eziel w'imyaka 25, Juvenal Bucumi, w'imyaka 24, Nduwimana Edmond w'imyaka 27, Niyikiza Bernard w'imyaka 23, Chris Charire w'imyaka 28 na Igisubizo Jean Pierre, w'imyaka 24.

Ikinyamakuru Daily Nation cyatangaje ko basagariwe ubwo bari bari mu rugo bamaze imyaka itatu babamo.

Umwe mu bakoresha b'abo Banyarwanda, Nshimiyumuremyi Placide yavuze ko Bucumi yagiriwe nabi ubwo yari mu nzira ajya ku kazi aho asanzwe ateka ikawa n'amandazi.

Abo bagizi ba nabi ngo baramutangiriye, bamumenesha ikawa yari agiye gucuruza, asubira inyuma ajya gutabaza bagenzi be.

Abagizi ba nabi baje babirukaho, abandi bajya kwikingirana mu nzu ariko urujyi bararuca barinjira.

Ayo mabandi agera kuri 15 yari yitwaje intwaro gakondo, yinjiye mu nzu aho abo Banyarwanda baba, atangira kubakubita.

Nshimiyumuremyi yavuze ko umwe muri abo Banyarwanda yahiye mu gihe abandi bafite ibikomere by'ibyuma batewe. Bahise babajyana ku bitaro.

Abo bagizi ba nabi kandi ngo basize bibye bimwe mu bikoresho by'abo Banyarwanda nka telefone, amafaranga, pasiporo n'ibindi.

Nshimiyumuremyi ati 'Turashimira abaturanyi bacu bahamagaye abapolisi bakaza kudutabara. Tumaze igihe tuba aha ariko nta na rimwe twigeze tugirana amakimbirane, sinzi impamvu batugiriye nabi gutya.'

Yakomeje agira ati 'Twaje muri Kenya gushaka icyo dukora ntabwo ari uguteza akaduruvayo. Duhari mu buryo bwemewe n'amategeko. Dufite ibyangombwa uretse ibyo batwibye, turasaba ambasade y'u Rwanda kudufasha.'

Uragiwenimana Jean de dieu wabashije gutoroka abo bagizi ba nabi, yavuze ko baje bavuga ko bashaka kubirukana muri ako gace.

Uyu musore yavuze ko bamaze imyaka itatu muri Kenya, aho baje gushaka icyo gukora. Nka we ku giti cye, yahise abona akazi ko guteka ikawa agahawe n'umwe mu Banyarwanda wahageze kera.

Ati 'Bwa mbere tugera hano mu myaka itatu ishize, twakiriwe neza ariko ibintu byarahindutse. Aya mabandi akunze kutubwira ko ntaho tuzayacikira kuko turi iwabo ariko twiteguye kuganira nabo kuko ari abaturanyi bacu.'

Umuyobozi Mukuru wa Polisi muri Nakuru y'Iburasirazuba, Elena Kabukuru yatangaje ko babiri mu bakekwa bamaze gutabwa muri yombi kandi iperereza rigikomeje.

Uru rugomo rubaye nyuma y'aho muri ako gace, abanya-Sudani y'Epfo batanu nabo basagariwe n'amabandi yatwitse inzu babagamo umwe agapfa.

Batatu mu bakekwa batawe muri yombi ndetse ikibazo cyabo cyagejejwe mu rukiko aho bashinjwa ibyaha by'ubwicanyi.

Nakuru ni Umujyi uri mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Nairobi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-batandatu-basagariwe-muri-kenya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)