Abahanzi Munyanshoza na Bonhomme bagiye muri... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bahagurutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, ku mugoroba w'uyu wa Mbere tariki 23 Gicurasi 2022.

Munyanshoza na Bonhomme bazaririmba mu muhango uzabera mu mujyi wa Salt Lake muri Utah ku wa 27, 28 na 29 Gicurasi 2022.

Iki gikorwa cyo Kwibuka kizitabirwa na Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde, Perezida w'Umuryango IBUKA, umuryango uharanira inyungu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Egide Nkuranga, Umuyobozi w''Umuryango Aegis Trust, Freddy Mutanguha n'abandi barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bonhomme azahita agaruka mu Rwanda. Ni mu gihe Munyanshoza azakomereza muri Leta ya Maine akajya kuririmba mu gikorwa cyo kwibuka cyateguwe n'Abanyarwanda bahatuye. Iki gikorwa kizaba ku wa 23 Kamena 2022. Uyu muhanzi avuga ko azahamara ukwezi.

Ni ubwa mbere Munyanshoza agiye muri Amerika, ariko yaririmbiye mu bihugu birimo Mozambique.

Aba bahanzi batumiwe n'Umuryango IBUKA Uharanira Inyungu z'Abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Buri muhanzi yifashe amashusho, abwira abanyarwanda batuye muri Amerika kuzifatanya nabo mu gikorwa cyo kwibuka, kandi ko bazaririmba nyinshi mu ndirimbo zabo zifasha Abanyarwanda kwibuka no kuzirikana Abatutsi barenga miliyoni bishwe bazizwa ubusa.

Munyanshoza amaze imyaka irenga 20 akora indirimbo zo Kwibuka zifasha Abanyarwanda. Azwi cyane mu ndirimbo zirimo 'Mibirizi' yamwitiriwe, 'Kamonyi', 'Kivugiza', 'Imfura zo kumugote', 'Nyanza ya Butare' n'indi zifasha benshi mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri Werurwe 2022, Bonhomme yaririmbye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi.

Uyu muhanzi azwi mu ndirimbo zo Kwibuka zirimo nka 'Amaraso y'abayoboke', 'Iyaba', 'Ijambo rya nyuma yavuze', 'Ukiriho', 'Sinamenye aho wiciwe', 'Zimulinda' n'izindi.

 

Munyanshoza na Bonhomme ubwo bari ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali kuri uyu wa Mbere 

Munyanshoza Dieudonné [Uri iburyo] [yagiye gufasha Abanyarwanda batuye muri Amerika #Kwibuka28


Umuhanzi Bonhomme [Uri ibumoso] uzwi mu ndirimbo 'Ijambo rya nyuma' yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117445/abahanzi-munyanshoza-na-bonhomme-bagiye-muri-amerika-117445.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)