Urubyiruko rwasobanuriwe uburyo bwo guhangana n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho ubwo hibukwagwa ku nshuro ya 28 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku Musozi wa Mwulire uherereye mu Karere ka Rwamagana.

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hatambutswa ubutumwa bw'abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biganjemo abari hanze y'u Rwanda.

Dr. Ngabitsinze yasabye urubyiruko kudata umwanya bumva cyangwa banareba ibiganiro by'abapfobya Jenoside.

Ati 'Umuntu nk'uwo [upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi] nimumubona mudashobora kumusubiza mumutuka kuko mwe mwarezwe, ushobora 'kumu-blocka' ntuzongere kureba ibiganiro bye, ukamubuza n'abandi.'

Yavuze ko hari n'abandi bakomoka ku miryango yasize ikoze Jenoside mu Rwanda nabo bagifite abantu babari inyuma bigatuma birirwa bandika ubutumwa bukubiyemo ingengabitekerezo ya Jenoside, asaba urubyiruko guhangana nabo ku mbuga nkoranyambaga.

Ati 'Mwe mugifite imbaraga murasane nabo kuko n'Inkotanyi zarasanye nabo kandi ntabwo bazitsinze, ni YouTube bakoresha, ni Instagram, dufite murandasi yihuta muyikoreshe mudatukana nabo [ahubwo] mubereke ibyiza twagezeho, mubereke amafoto meza y'Abanyarwanda n'abafungurwa bagataha, niba harimo abagifite umutima bazava ku izima.'

Dr. Ngabitsinze yavuze ko uko imyaka ishira hagenda hagaragara urubyiruko ruba mu mahanga rurushaho gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba urubyiruko ruba mu Rwanda kwifashisha imbuga nkoranyambaga mu gusubiza no kwigisha abatannye.

munyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome, yeretse urubyiruko uburyo bashobora gukoresha mu kurwanya abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rwasobanuriwe-uburyo-bwo-guhangana-n-abahakana-jenoside-yakorewe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)