PL: Manchester United yamburiwe abusa mu maso... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya makipe yombi yinjiye mu mukino agiye guhatanira amanota atatu y'impinduka ku rutonde rwa shampiyona kandi y'ingenzi cyane muri uyu mwaka w'imikino.

Gutsinda uyu mukino kwa Liverpool byagombaga kuyisubiza umwanya wa mbere muri Premier league, mu gihe intsinzi ya Manchester United yari gutuma isatira Tottenham iyiri imbere bakanganya amanota.

Mbere y'amasaha macye ngo umukino utangire, Manchester United yatangaje ko kizigenza akanaba rutahizamu wayo, Cristiano Ronaldo atagaragara mu kibuga nyuma y'ibyago yagize byo gupfusha umwana we wari ukivuka.

Liverpool yinjiye mu mukino bigaragara ko irusha Manchester gukina neza, guhererekanya neza mu kibuga, kurema uburyo bw'igitego ndetse no kugaragaza inyota yo gufungura amazamu.

Ibi ntabwo byatinze kugaragara aho ku munota wa 5 Mohamed Salah yakatiraga umupira mwiza Luiz Diaz wahise utsinda igitego cya mbere cya Liverpool.


Ku munota wa 10' Pogba yasohotse mu kibuga hinjira Jesse Lingard ku ruhande rwa Manchester United.

Iyi kipe y'umutoza Jurgen klopp yakomeje kurusha cyane United mu kibuga hagati no kugera imbere y'izamu kenshi iyihusha ibitego byinshi byari byabazwe.

Ku munota wa 22 Liverpool yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mohamed Salah ku mupira mwiza yahawe na Sadio Mane wari wacunze uburangare no guhagarara nabi kwa ba myugariro ba Manchester.


Ntabwo liverpool yigeze iha ubuhumekero Manchester kuko yayakijeho umuriro ubutitsa idakura, bigizwemo uruhare n'abakinnyi barimo Salah, Diaz, Mane, Arnold n'abandi.

Ku munota wa 34 Luiz Diaz yatsinze igitego cyari kuba icya gatatu cya Liverpool ariko umusifuzi wo ku ruhande yemeza ko yaraririye.

Iminota 45 y'igice cya mbere yarangiye Liverpool yihariye umukino irusha Manchester United ku buryo bukomeye kandi bugaragarira buri wese, iyitsinze ibitego 2-0.

Igice cya kabiri cyatangiraye impinduka ku ruhande rwa Manchester aho Phil Jones yasohotse mu kibuga hakinjira Jadon Sancho.

United yatangiye iki gice ikina neza ndetse kugaragaza inyota yo kwishyura ibitego yatsinzwe binyuze ku bakinnyi barimo Rashford, Elanga, Bruno, Matic na Sancho.

Manchester yatangiye kugabanya igitutu ykiniyeho mu gice cya mbere, itangira gusatira ndetse umunyezamu Allison arokora kenshi ikipe ye yari isumbirijwe.

Ku munota wa 67 ubintu byabaye bibi cyane kuri Manchester ubwo Robertson yazamukanaga umupira yihuta cyane akawukatira Diaz wahise uwusinikira Sadio Mane wari uhagaze neza, ahita atsinda igitego cya gatatu cya Liverpool.


Umutoza klopp yahise aruhura Luiz Diaz aha umwanya Diogo Jota.

Manchester yakomeje gushakisha aho yamenera ngo yishyure ariko bayibera ibamba ahubwo bongera kuyicurikiraho ikibuga, barayisatira karahava.

Ku burangare bukomeye bwa ba myugariro ba Manchester, Diogo Jota yazamukanye umupira awambuye Hannibal, atera intambwe ebyiri areba uko Salah ahagaze ahita awumuhindurira Mo Salah atsinda igitego cya kane cya Liverpool, cyari icya kabiri cye muri uyu mukino.


Iminota 90 y'umukino yongeweho 3 ariko nayo irangira nta mpinduka, Liverpool yandagaje Manchester United iyitsinze ibitego 4-0 yisubiza umwanya w'icyubahiro.

Gutsinda uyu mukino byafashije Liverpool gusubira ku umwanya wa mbere muri Premier league aho kuri ubu irusha Manchester City iyikurikiye inota rimwe.


Gutsindwa kwa Manchester United bisobanuye ko urugendo rwo gushaka umwanya wa kane yakomeje gukomera kurushaho ndetse bishobora no kurangira yisanze muri Europa League umwaka utaha.

Manchester United yatsindiwe my maso ya Fergusson wayitoje igakora amateka akomeye

Liverpool XI (4-3-3): Alisson, Alexander-Arnold, Matip, Van Dijk, Robertson, Handerson, Fabinho, Thiago, Salah, Mané, Diaz

Man United XI (5-4-1): De Gea, Wan-Bissaka, Maguire, Lindelöf, Jones, Dalot, Fernandes, Matic, Pogba, Elanga, Rashford



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116468/pl-manchester-united-yamburiwe-abusa-mu-maso-ya-ferguson-liverpool-yisubiza-umwanya-wa-mbe-116468.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)