U Rwanda rugiye kwakira abimukira babaga mu Bwongereza mu buryo budakurikije amategeko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

U Rwanda n'u Bwongereza basinyanye amasezerano y'ubufatanye mu bijyanye n'abinjira n'abasohoka hamwe n'iterambere ry'ubukungu,amasezerano ateganya ko u Rwanda ruzakira abimukira babaga mu Bwongereza mu buryo budakurikije amategeko.

Ikibazo cy'abimukira ni kimwe mu bibazo by'ingutu bitabonerwa igisubizo n'ibihugu baba bashaka kujyamo kimwe n'ibyo baturukamo byiganjemo ibyo ku mugabane wa Afrika. Bamwe muri abo bimukira batakariza ubuzima bwabo mu nyanja, abandi bakisanga mu maboko y'abagizi ba nabi. Ababashije kugera ku Mugabane w'u Burayi batangira urugendo rutoroshye rwo gushaka ibyangombwa,bamwe bikabatwara igihe kinini batarabibona.

Binyuze mu masezerano ibihugu  byombi  byashyizeho umukono kuri uyu wa Kane tariki 14 Mata 2022,u Rwanda rugiye kwakira abimukira ibihumbi babaga mu Bwongereza mu buryo butemwe n'amategeko.

Image

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Dr Vincent Biruta avuga ko ibi biri mu murongo w'u Rwanda wo guhesha agaciro ikiremwamuntu no kugoboka abari mu kaga.

Yagize ati 'Igihugu cyacu kigizwe n'abantu benshi banyuze muri ubu buzima bw'impunzi. Bagize igihe batari bafite igihugu kibemera. Kandi mu mateka yacu nanone twakiriye impunzi nyinshi,mu bihe bitandukanye,n'uyu munsi dufite impunzi zigera ku bihumbi 130, zimwe zituruka muri Kongo (DRC), izindi i Burundi,ndetse dufite n'abaturutse Afghanistan,dufite n'abandi bashakaga ,bari baragiye muri izo gahunda zo gushaka kwambuka bajya ku mugabane w'u Burayi,ariko bahera muri Libya bafatwa nabi cyane,baratotezwa na bo muzi ko u Rwanda twagiye tubakira dufite ikigo tubakiriramo  i Gashora kandi bigenda neza. Ibyo byose rero byatumye dutekereza ko hari icyo dukwiye gukora kuri iki kibazo cy'abimukira bagenda banyura mu nzira zitemewe bigashyira ubuzima bwabo mu kaga,kandi ugasanga abo bifitiye akamaro cyane ari abafite ibintu by'ubucuruzi bijyanye no gutwara abo bantu mu nzira zitemewe. Ibyo  byose rero byatumye dutekereza ko dukwiye kugira icyo dukora.'

Minisitiri ushinzwe ibibazo by'imbere mu gihugu mu Bwongereza Priti Patel yatangaje ko u Bwongereza bwafashe icyerekezo gishya cyo gukemura ibibazo by'abimukira.Yagaragaje ko u Rwanda ari igihugu kiri mu mwanya mwiza wo gutanga umusanzu ku kibazo cy'abimukira kiri muri bimwe mu bihangayikishije ku isi.

Ati Â ''U Rwanda rufite amateka yihariye cyane mu bijyanye n'impunzi no kuzituza. Icya mbere kandi cy'ingenzi, u Rwanda ni gihugu gitekanye kandi kigendera ku mategeko. Kindi uburyo n'ubumenyi u Rwanda rwakoreshe mu gucumbikira impunzi zisaga ibihumbi 130  zivuye mu bihugu bitandukanye ni ikintu cy'ingenzi. Udushya twahanzwe ndetse n'imbaraga zashyizwe mu kongera ibikorwa biteza imbere imbereho  myiza n'amahame y'u Rwanda yo kubakira ubushobozi, hamwe n'uburyo rwagize umuhate mu biganiro twagiranye, ni bimwe mu byo twashingiho duhitamo kugirana ubufatanye n'iki gihugu.

Yego iki gihugu kiratera imbere mu bukungu ariko igikomeye ni uburyo giha agaciro abantu kikaba n'uburyo bwo gushaka amahirwe mashya. Ubu rero twatangiye uburyo bushya bwo gukemura ikibazo cy'abimukira. Aya ni amasezerano mpuzamahanga areba n'abinjira n'abasohoka ndetse n'iterambere ry'ubukungu. Aya masezerno yasinywe n'u Rwanda n'u Bwongereza ni yo ya mbere ku isi kandi azafasha gukemura ibibazo bikomeye abimukira bahura na byo.'

Mu ishyirwa mu  bikorwa ry'aya masezerano y'ubufanye ngo u Rwanda ruzubahiriza amategeko kandi rushingire no ku mahame yarwo yo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.

Image

Minisitiri Biruta yagize ati 'Uyu munsi rero icyo twiyemeje ni ugukorana n'ibihugu bimwe birimo igihugu cy'u Bwongereza kugira ngo turebe  niba hari ubundi buryo twagira ruhare mu gukemura kiriya kibazo cy'abimukira banyura mu nzira zitemewe. Mu gukora ibi ngibi,tuzubahiriza amategeko mpuzamahanga yose n'amasezerano ibihugu byacu byashyizeho umukono, kandi ariko dutangire gutekereza ubundi buryo bwakoreshwa kugira ngo kiriya kibazo gikemuke. Amateka yacu rero,igihugu cyacu n'amahame tugenderaho,byose byashingiweho kugira ngo dutange umusanzu wacu mu kureba uburyo iki kibazo cyakemuka cyangwa se nibura kikagabanya ubukana.'

Yunzemo ati 'Nitubikora bikagenda neza,turizera ko n'ibindi bihugu bishobora kuzarebera kuri iyi gahunda na bo bakigira icyo bakora,ikindi kandi ni gahunda. Ntabwo ari uguterura abantu ngo babavane mu Bwongereza baze babashyire hano gusa birangirire aho, ni gahunda y'imyaka itanu,mu gutangira tuzakora no ku buryo bariya bantu niba banagumye aha ngaha,babashe gufashwa kubona imirimo,binyuze kubanza guhabwa ibyangombwa bijyanye n'ubumenyi  ngiro,kugira ngo babashe kugira ubuzima muri iki gihugu,kandi ariko banafashwe kugira aho batura, kuvuzwa, n'ibindi.I byo byose byarateganyijwe.'

Biteganyijwe ko aya amasezerano azamara imyaka 5 Guverinoma y'u Bwongereza ikazatanga amafaranga asaga  miliyari 150 azifashishwa mu guha abimukira  serivisi zirimo uburezi,ubuvuzi,n'akazi. Serivisi zizagera no kubandi baturage basanzwe mu gihugu bazaba babana.

Mbere gato yo gushyira umukono kuri aya masezerano,Minisitiri ushinzwe ibibazo by'imbere mu gihugu mu Bwongereza yabanje gushyira indabo ku mva no kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.Yasuye kandi bimwe mu bikorwa remezo bitaganywa ko byazifashishwa n'abo bimukira mu gihe bazaba bageze mu gihugu.

@RBA

 

The post U Rwanda rugiye kwakira abimukira babaga mu Bwongereza mu buryo budakurikije amategeko appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/04/14/u-rwanda-rugiye-kwakira-abimukira-babaga-mu-bwongereza-mu-buryo-budakurikije-amategeko/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)