Tito Rutaremara ahishuye ibyabaye mu ijoro ry'ihanurwa ry'Indege ya Habyarimana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu butumwa yacishije kuri Twitter avuga uko byagenze aho yari ari nyuma y'uko indege ya Habyarimana ihanuwe, Hon Tito Ruteramara hari aho yanditse ati : ' Indege ya Habyarimana igwa ntitwabimenye, ariko umusirikare wacu wari hejuru ya CND yatubwiye ko yabonye ikintu cyaka mu kirere hafi yo kwa Habyarimana ariko ntiyamenya icyo aricyo…'

Icyakora ngo mu iryo joro bimaze kumenyekana ko burya yari indege ya Habyarimana hari abagumye muri CND baraharara.

CND( Conseil National de Développement) ni uko Inteko ishinga amategeko y'u Rwanda yitwaga muri kiriya gihe.

Ingero atanga z'abaraye muri iriya nyubako icyo gihe ni Amb. Nsengimana Joseph wari umwe mu bayobozi ba Parti Libéral( PL) ndetse n'uwari uhagarariye Croix Rouge International de Génève mu Rwanda.

Abandi ni abari bahagarariye imiryango itari iya Leta, abahagarariye amadini n'abandi.

Rutaremara avuga kandi ko ubwo we na bagenzi be b'Inkotanyi bari bari mu Nteko ishinga amatgeko hari Abanyarwanda 'benshi' bazaga kureba Inkotanyi bakaziganiriza.

Ku rundi ruhande ariko, nyuma y'uko indege ya Habyarimana ihanuwe, ibintu byarahindutse, Inkotanyi zibuzwa kongera kuganira n'Abanyarwanda bazaga kuzisura kandi birumvikana ko nabo batemererwaga kugera kuri CND.

Nyuma y'uko iriya ndege ihanuwe, muri iryo joro Inkotanyi zari ziri kuri CND zatangiye kuraswaho n'abajepe.

Rutaremara kandi avuga ko muri iryo joro buri muntu wese yageragezaga kugira ngo arebe aho yakura amakuru, yumve neza ibibazo byabaye.

Ngo ahagana saa yine CND yatangiye kuraswaho, abasirikare b'Inkotanyi bakora indake kuri rond-point igana ku bajepe n'ahandi hazengurutse CND kugira ngo bakumire ingabo z'u Rwanda ntizinjire muri CND.

Ibi byatumye nta musirikare n'umwe washoboye kuhinjira.

1/23. IJORO RYO KU ITALIKI YA 06-07 Mata 1994 MURI CND

Abaturage bo muri Kigali n'abandi bazaga buri gihe muri CND, hari abazanwaga ni mirimo nka abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda,abanyamakuru,abo muri societe civile ;…

â€" Tito Rutaremara (@titorutaremara4) April 9, 2022

Amasezerano ya Arusha yateganyaga ko mu gihe mu gihe mu gihugu haba ikintu kidasanzwe nka kiriya hari akanama k'abantu 12, batandatu kuri buri ruhande, kagombaga kucyicarira kakagifataho umwanzuro.

Ikibazo, nk'uko Rutaremara abivuga, ni uko abo ku ruhande rwa Leta yayoboraga u Rwanda muri kiriya gihe, babyanze !

Kariya Kanama kari kariswe Political and Military Joint Committee.

Indege ya Habyarimana igihanurwa, abajepe ngo bahise batangira kwica Abatutsi n'abanyapolitiki batavugaga rumwe na Leta.

Inkuru y'urupfu rwa Habyarimana yamenyekanye hamaze gucya, RTLM irabitangaza ndetse n'ibigo mpuzamahanga by'itangazamakuru birabivuga.

Hari n'abaturage bahamagaraga Inkotanyi bazibwira iby'iriya ndege.

Iryo joro ntawasinziriye kandi ngo abayobozi bahise bakuraho telefoni zitangirwa n'umubare w'umunani(8) zari ziri mu gace Inkotanyi zari ziherereyemo, babikora mu rwego rwo kuzibuza kuganira n'Abanyarwanda.

Icyasigaye gikora icyo gihe ni ibyombo bya gisirikare n'ubundi buryo bwa 'message.'

Hagati aho ariko, Tito Rutaremara akimara kumenya ibyabaye akabona ko n'abajepe bari kurasa ku Nkotanyi, yafashe telefoni ahamagara abantu batandukanye yumvaga ko bashobora gutuma abajepe badakomeza kurasa kuri CND.

Nka saa munani z'ijoro Rutaremara yahamagaye Jacques-Roger BOBO wari Umukuru wa MINUAR mu rwego rwa Politiki akaba yari ahagarariye Umunyamabanga mukuru wa UN mu Rwanda amubaza hari icyakozwe ngo kwica abantu cyane cyane Abatutsi no kurasa kuri CND bihagarare.

Yamubajije ndetse niba azi ibyabaye, undi amusubiza ko 'ntabyo azi.'

Yahamagaye na General Roméo Dallaire wayobora MINUAR aramubaza ati : 'Ariko ibintu byabaye hari icyakozwe ngo bihagarare kandi bahagarike no kuturasa ? '

Undi aramusubiza ati :'Umva re, tuvuye mu nama muri Ambasade y'Abafaransa.'

Tito yungamo aramubaza ati : 'Ese hari bande ?'

Undi amubwira ko hari bamwe mu basirikare b'u Rwanda bakuru, Jacques-Roger Bobo, Ambasaderi w'Abafaransa, uwa Amerika, uwa Abadage n'uwa Tanzania.

Yabamubwiye ko hashyizweho n'Akanama k'abasirikare kagombaga kuba kayoboye u Rwanda kari gakuriwe na General Marcel Gatsinzi yungirijwe na General Augustin Ndindiriyimana.

Dallaire yabwiye Rutaremara ko uwari uyoboye kariya Kanama yari General Ndindiriyimana kuko General Gatsinzi yari ari muri Butare kandi ko atashoboraga kugaruka i Kigali kubera umutekano mucye.

Ati : ' Ibyo ushaka kumenya byose wabibaza General Ndindiriyimana' arangije amuha telefone ye.

Yunzemo abaza Dallaire ati : 'Ese Jacques-Rogers BOBO ko yambwiye ko ntacyo azi ?'

Dallaire ati : 'Yakubeshye'.

Rutaremara yahamagaye General Ndindiriyimana amubaza icyo ateganya gukora kugira ngo kwica Abatutsi byakorwaga n'Abajep bihagarare.

Ndetse ngo hari n'abaminisitiri bari bapfuye uw'ibanze bahereyeho akaba yari Minisitiri w'Intebe n'ushinzwe itangazamakuru.

Impamvu bahereye kuri bo bakabica ngo kwari ukugira ngo bababuze kuvugira kuri Radio, babwira Abanyarwanda ibyabaye.

Ubwo yahamagaraga Gen Ndindiriyimana undi yaramwitabye arayifata, Rutaremara ati : 'Ese abajepe ko bakomeje kwica abantu ukaba wari wambwiye ko ugiye kureba kandi ko ntacyahindutse bagikomeje baturasa murabona dukomeza kurebera bica abantu ?'

Undi arimyoza aramusubiza ati : 'Ibintu birakomeye.' Ahita akuraho telefoni.

Tito Rutaremara kandi yahamagaye Col Bagosora amubwira ko Gen Ndindiriyimana yamubwiye ko ari we[Bagosora] wahagarika abajepe n'Interahamwe ntibakomeze kwica abantu.

Undi yaramusubije ati : ' Reka turebe' ahita akata telefoni hashize nk'isaha yongeye kumuhamagara ntiyamwitaba.

Bemeriki Valérie wahoze ari umunyamakuru kuri RTLM yigeze kubwira Igihe ko hari akanama kahurije ba Perezida b'Interahamwe n'abasirikare bakuru muri Camp Kigali banzura ko Abatutsi bose bagomba gupfa.

Inkotanyi zamaze kubona ko Abatutsi bakomeje kwicwa zifata umwanzuro wo gutabara, ni uko intambara yo kubarokora no gukuraho Guverinoma yabakoreraga Jenoside yatangiye.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Tito-Rutaremara-ahishuye-ibyabaye-mu-ijoro-ry-ihanurwa-ry-Indege-ya-Habyarimana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)