Rulindo : Impanuka ya moto yahitanye Gitifu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa Mbili yabereye mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Base mu Kagari ka Cyohoha mu Mudugudu wa Nyangoyi ku muhanda wa kaburimbo Rulindo-Gicumbi hafi y'Ikigo cy'Amashuri cya Rwili.

Umwe mu bakora mu Rwego rwunganira Akarere mu gucunga Umutekano (DASSO) w'imyaka 42 ukorera mu Murenge wa Cyungo ni we wari utwaye Dusabimana Niceratha w'imyaka 33.

Dusabimana Niceratha yitabye Imana azize impanuka

Impanuka yabaye ubwo bari bageze mu ikorosi, utwaye moto gukata biramunanira arenga umuhanda, yitura mu muferege, uwo yari ahetse akubita umutwe hasi.

Nyuma yo gukomereka bikomeye, Dusabimana Niceratha, yajyanywe kwa muganga agejejwe mu Bitaro bya Kinihira ahita yitaba Imana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Base, Niyonshuti Aime, yemeje aya makuru, yihanganisha umuryango wa nyakwigendera.

Uwari utwaye moto ari gukurikiranwa kuko bikekwa ko yari atwaye yasinze ndetse nta byangombwa bimwemerera gutwara ibinyabiziga yari afite.

Ivomo:Igihe



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Rulindo-Impanuka-ya-moto-yahitanye-Gitifu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)