Umusaza wari umaze imyaka 59 yarabuze urubyaro yasubijwe - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusaza w'imyaka 83 Yosia Mwesigye, yabyaye imfura y'umuhungu nyuma y'imyaka 59 yarabuze urubyaro.
Uyu musaza yabyaranye n'umugore yishumbushije, nyuma y'igihe apfushije umufasha we w'imyaka 79 wagiye nta mwana bafitanye.

Nk'uko Daily Monitor yabitangaje, uyu musaza yavutse muri Mutarama 1939 maze arongora umugore wa mbere Tukamuhabwa, muri Mata 1962.

Mwesigye yavuze ko kuva yashakana n'umugore we wa mbere bagerageje ariko bakabura umwana, ndetse akemeza ko yirinze kumuca inyuma kuko abaganga bari barababwiye ko bashobora kubyara. Umugore we wa mbere yapfuye muri 2018.

Nyuma y'urupfu rw'umugore wa Mwesigye, mushiki w'uyu musaza yamuzaniye umukobwa wo kumumara irungu birangira bikundaniye.

Uyu mugore wa kabiri wa Mwesigye ari na we wamubyariye imfura ku wa 23 Mata 2022, afite imyaka 29.

Mwesigye yavuze ko gupfa umuntu atabyaye ari ikintu kiba baza cyane.

Yagize ati: 'Gupfa nta kana usize birababaza. Mu muco w'Abanyafurika, umuntu akomeza kwibukwa iyo asize umwana.'



Source : https://yegob.rw/umusaza-wari-umaze-imyaka-59-yarabuze-urubyaro-yasubijwe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)