Perezida Paul Kagame yageze i Nairobi muri Kenya aho yitabiriye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano yo kwinjira mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba kwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu muhango kandi wanitabiriwe na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, Perezida Antoine Felix Tshisekedi wa RDC na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya unasanzwe ayobora uyu muryango wa EAC.
Inama Idasanzwe y'Abakuru b'ibihugu bigize Umuryango w'Afurika y'i Burasirazuba yateranye taliki 29 Werurwe2022, niyo yemerejwemo ko Repubulika ya Demukarasi ya Congo iba Umunyamuryango wa EAC.
Uyu Muryango wari usanzwe ugizwe n'ibihugu bitandatu birimo Tanzania, Kenya na Uganda byawutangije hakiyongeraho ibindi byawugiyemo nyuma ari byo u Rwanda,u  Burundi na Repubulika ya Sudani y'Epfo.
The post Perezida Kagame ari muri Kenya appeared first on FLASH RADIO&TV.



