Miss Akaliza Amanda yunze mu ry'abakobwa bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Miss Rwanda - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Mata 2022 ingingo ikomeje kugarukwaho cyane cyane ku mbugankoranyambaga ni iy'uburyo abakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda bagiye bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.Ni nyuma y'aho umwe mu bayobozi bategura iri rushanwa atawe muri yombi kuri uyu wa kabiri.

Akaliza Amanda ,witabiriye iri rushanwa muri 2021 na we yanze kuripfana maze ahamya ko bene iri hohoterwa na we arizi koko ko ryabayeho.Uyu mukobwa yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, agaragaza ko hari ibyo azi kuri iyi ngingo yari yarabuze uko abivuga.

Ati ' kenshi nashatse kugira icyo mvuga ariko icyo gihe sinabishoboye kuko kuvuga nta bimenyetso byari kwangiza kuruta uko byari gufasha. Ubu noneho ntabwo nshobora gukomeza guceceka. Ibi nanditse ni uburyo bwo kugaragaza aho mpagaze nizera ko byatera imbaraga abakobwa kwihagararaho bakabwira ibyabo polisi mu gihe babyifuza.'

Akaliza Amanda yavuze ko ntawe avugira mu bakobwa bose bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, gusa yiteguye gushyigikira buri wese uzashaka kugaragaza ibyamubayeho.

I am simply here to stand in solidarity with the girls. I will support you when you feel it's time to speak up. I will defend you when you need me to, and I will understand you if you choose to deal with this in your own way.

â€" Amanda Akaliza (@ssouljahh) April 26, 2022

But now that it is in the open I cannot stay silent this time. This tweet is to publicly show where I stand in hopes that it will encourage the women to stand up for themselves and speak to the police if they so wish.

â€" Amanda Akaliza (@ssouljahh) April 26, 2022



Source : https://yegob.rw/miss-akaliza-amanda-yunze-mu-ryabakobwa-bakorewe-ihohoterwa-rishingiye-ku-gitsina-muri-miss-rwanda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)