Jumpy Boyz yashyize hanze indirimbo "Ndakasa" - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itsinda Jumpy Boyz ry'abaraperi babiri Vendrick19 na The Paz ryashyize hanze indirimbo Ndakasa.

Iyi ndirimbo Ndakasa Jumpy Boyz yakoranye na Bably 28, ije ikurikira My Honey is My Homie iri tsinda rimaze iminsi rishyize hanze. Amajwi yayo yakozwe na Hubert Beatz na Hervis Beatz mu gihe amashusho yatunganyijwe na Tn zethy.

Mu kiganiro Vendrick19 wo muri iri tsinda yagiranye na YEGOB, yatangaje byinshi kuri iyi ndirimbo.

Yagize: ati 'Iyi ndirimbo ivuga ku nkuru y'umukobwa uba utishimiye uko abanye n'umukunzi we kubera kumwima umwanya. Muri iyi ndirimbo umuhungu abaza umukobwa ati: 'Ese burya ndakasa? Umukobwamukobwa agasubiza avuga ko umuhungu atari shyashya.' Icyo nicyo indirimbo ishingiyeho.'

Iyi ndirimbo Ndakasa isohotse nyuma gato y'iyo bise My Honey is My Homie.

Vendrick19 yashimiye abakunzi babo, ndetse avuga ko bakomeje gukora izindi ndirimbo kandi nziza.

Yagize ati: 'Dushimira abakunzi bacu ko bakomeza kudufasha muri muzika yacu, kandi turabategurira ibindi bikorwa byiza kandi byinshi.'

Jumpy Boyz yatangiye umuziki muri 2015 bakiga mu mashuri yisumbuye, gusa bawinjiyemo by'umwuga muri 2019.

Izindi ndirimbo bakoze zirimo Animateri, Sinteze Gukora Ubukwe, Happy Birthday na My Honey is My Homie ari nayo yabanjirije Ndakasa.

 



Source : https://yegob.rw/jumpy-boyz-yashyize-hanze-indirimbo-ndakasa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)