Imam wishe ingurube yakatiwe igifungo cy'imyaka itanu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni urubanza rwaciwe ku itariki 25 Werurwe 2022 n'Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma. Musengamana Sadate yishe ingurube ku wa 12 gashyantare 2022 mu Mudugudu wa Akinyenyeri, mu Kagari ka Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo.

Akimara kuyica yahise atabwa muri yombi, abaturage bavuga ko yayikubise umuhini igahita ipfa.

Umwanditsi Mukuru w'Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma, Ndizeye Camrade yabwiye IGIHE ko Musengamana Sadate yakatiwe igifungo cy'imyaka itanu nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo kwica ingurube y'abandi.

Ati 'Urukiko rwemeje ko Musengamana Sadate ahamwa n'icyaha aregwa cyo gufata nabi amatungo yororerwa mu rugo, kuyakomeretsa cyangwa kuyica, rwahanishije Sadate igihano cy'igifungo kingana n'imyaka itanu n'ihazabu ingana n'amafaranga ibihumbi 500 Frw.'

Yakomeje avuga ko Urukiko rwategetse Musengamana gushyira mu isanduku ya Leta ihazabu ahanishijwe, ibi ngo akazabikora ku neza kandi mu gihe kitarenze umwaka kuva urubanza rubaye ndakuka, bitaba ibyo akabikora ku ngufu.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul, yabwiye IGIHE yasabye abaturage kwirinda kwihanira ahubwo bakayoboka inzego zibegereye zikabafasha.

Ati 'Abaturage nibirinde kwihanira, niba Imam yarabonye ingurube ku musigiti agahita afata umwanzuro akihanira akayikubitana umujinya urumva ntibikwiriye. Abagize ikibazo begera inzego z'umudugudu zibafashe mu kubakemurira ibibazo, ubu agiye gufungwa imyaka itanu, ni imyaka myinshi kandi yabikoze azi ko byoroheje.'

Kuri ubu amakuru avuga ko Musengamana Sadate n'umwunganizi we bahise bajuririra iki cyemezo kuko batemeranywa n'imyanzuro y'Urukiko.

Uwari Umuyobozi w'Umusigiti wa Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, Musengamana Sadate, yafunzwe imyaka itanu kubera kwica ingurube



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imam-wishe-ingurube-yakatiwe-igifungo-cy-imyaka-itanu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)