Espoir FC yabonye Umuyobozi mushya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo usanzwe ari umucuruzi ukomeye agiye gusimbura Kamuzinzi Godefroid weguye muri Nyakanga 2021.

Abandi batowe barimo Visi Perezida wa Mbere, Ncogoza Laurent na Visi Perezida wa Kabiri, Eng. Basabose Théogène. Umunyamabanga Mukuru muri iyi Komite yagizwe Habimana François mu gihe Perezida w'Icyubahiro yabaye Nzamwita Pascal.

Hatowe kandi Inama Njyanama igizwe na Biziyaremye Vedaste, Françoise n'Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi wungirije, Louis Munyemanzi. Harimo kandi Lambert Nkundineza na Nsengiyumva Fabien.

Komite nshya yihaye intego yo gushaka abaterankunga mu rwego rwo kongera ingengo y'imari y'ikipe ndetse no kunoza imikorere y'irerero ry'iyi kipe.

Twizeyimana Vincent watorewe kuba Perezida wa Espoir FC ni asanzwe afite ibikorwa by'ubucuruzi birimo Vive Hotel & Apartments iherereye hafi y'Ikiyaga cya Kivu, ikaba isanzwe yamamazwa ku myambaro Espoir FC ikinana.

Uyu mugabo kandi afite ishoramari muri Munini Hill Motel iherereye i Gihundwe.

Twizeyimana Vincent yagizwe Umuyobozi wa Komite nshya ya Espoir FC
Espoir FC yabonye ubuyobozi bushya



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/espoir-fc-yabonye-umuyobozi-mushya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)