Umufaransa wamamaye muri Karate Christophe Pi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Christophe Pinna ari mu Rwanda aho yitabiriye amahugurwa y'umukino wa karate 'International Kumite Technical Seminar' yatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Mata akazasozwa tariki ya 30 Mata uyu mwaka.

Uyu mugabo w'imyaka 54 y'amavuko wegukanye imidali itandukanye ku mugabane w'iburayi mu mukino wa Karate, yasobanuriwe amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n'ubukana yakoranywe.

Nyuma Christophe yazengurutse urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira ndetse anashyira indabo ku mva ishyinguyemo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Christophe yashyize indabo ku mva, yunamira inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruherereye ku Gisozi

Uyu munyabigwi muri karate yasobanuriwe amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside n'ubukana yakoranywe



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116638/umufaransa-wamamaye-muri-karate-christophe-pinna-yunamiye-inzirakarengane-ziruhukiye-mu-rw-116638.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)