Bruce Melodie yahishuye icyamuteye gusaba Eddy kenzo gukorana indirimbo'Nyoola' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabihishuye mu birori Bruce Melodie yakoze byo kumurika iyi ndirimbo yari yatumiyemo inshuti ze za hafi ndetse na Eddy Kenzo yari ahari.

Ni ibirori byatangijwe n'igitaramo cya Live uyu muhanzi yakoze mu rwego rwo gutaramira inshuti ze n'abamufashije mu muziki, agira n'umwanya wo kubaganiriza hanyuma aboneraho kumurika indirimbo 'Nyoola' yakoranye na Eddy Kenzo.

Bruce Melodie mu kiganiro n'abanyamakuru yavuze ko yari asanzwe ari umufana ukomeye wa Eddy Kenzo bityo ko ari we wamusabye ko bakorana indirimbo.

Ati 'Eddy Kenzo nari nsanzwe mukunda ndi umufana we, ni njye wamusabye ko twakorana indirimbo nawe ambera umuvandimwe ntiyangora.'

Eddy Kenzo nawe yashimangiye ko akunda Impano ya Bruce Melodie kandi ko ari inshuti nziza kuri we yishimira kuba yamushyigikira.

Ati 'Bruce Melodie ni umusore ufite impano ikomeye, kumufata akaboko nanjye ni inshingano zanjye. Ngiye gushaka uko yakunguka abafana mu banjye yaba muri Uganda n'ahandi hose ku Isi.'

Aba bombi bavuze ko bafitanye imishinga myinshi ndetse bishimira cyane kuba umubano wa Uganda n'u Rwanda ko uri kumera neza kuko bibagirira akamaro gakomeye nk'abahanzi.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bruce-melodie-yahishuye-icyamuteye-gusaba-eddy-kenzo-ko-bakorana-indirimbo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)