Baramagana umugambi wo kohereza abimukira mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abo bimukira n'impunzi baturutse mu bihugu bitandukanye birimo n'ibyo hanze ya Afurika nibagera mu gihugu bazabaho nk'abandi banyarwanda. Ntibazashyirirwaho ikigo cyihariye bazabamo nk'uko bimeze ku baturuka muri Libya batuzwa by'agateganyo i Gashora.

U Bwongereza nibwo buzatanga amafaranga y'ibizajya bikenerwa n'abo bimukira n'impunzi. Ntibazaba bemerewe gusubira muri icyo gihugu, amahitamo yabo azaba ari ukuba mu Rwanda nk'impunzi cyangwa abimukira, cyangwa gusubira aho bakomoka.

Amasezerano hagati y'impande zombi arasinywa ku manywa yo kuri uyu wa Kane muri Kigali Convention Centre. Arashyirwaho umukono na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Vincent Biruta na mugenzi we ushinzwe umutekano mu Bwongereza, Priti Patel, waraye ugeze i Kigali.

Biteganyijwe ko minisitiri w'intebe w'Ubwongereza none kuwa kane atangaza amakuru arambuye ku mugambi wo kujya bohereza abimukira mu Rwanda bakaba ari ho bategerereza mu gihe ubusabe bwabo bwigwa n'Ubwongereza.

Bamwe mu bategetsi, n'imiryango itegamiye kuri leta mu Bwongereza, barimo kwamagana uwo mugambi w'ubutegetsi bwa London.

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu w'Ubwongereza Madamu Priti Patel kuwa gatatu yageze i Kigali ajyanywe "n'umugambi mushya ku bimukira", nk'uko yabitangaje kuri Twitter.

Mu 2021 bwakiriye abagera ku 48,540, umubare wari hejuru mu yindi myaka yose kuva mu 2003.

Muri abo bahinjiye mu mwaka ushize 28,526 baje mu twato dutoya bambutse umuhora uzwi nka English Channel.

Mu ijambo aza gushyikiriza uyu munsi, byitezweko Boris Johnson aza kuvuga ko iki ari igikorwa gikenewe mu guhagarika "abantu babi batwara abantu" bagahindura inyanja "imva y'amazi".

Kuwa gatatu gusa abantu 600 bageze mu Bwongereza mu twato dutoya, byitezwe ko Johnson aza kuvuga ko uwo mubare ushobora kugera ku 1,000 ku munsi mu byumweru bicye.

Enver Solomon, wo mu kigo Refugee Council mu Bwongereza, avuga ko uyu ari umugambi "mubi kandi w'ubugome" kandi ko nta musaruro uzatanga mu kubuza abimukira kugana Ubwongereza, ahubwo uzaganisha ku "mubabaro w'abantu n'ibibazo kurushaho".

Ikigo Médecins Sans Frontières (MSF), ishami ryo mu Bwongereza, cyasohoye itangazo ryamagana uwo mugambi, rivuga ko ahandi ku isi byakozwe ryahabonye "ingaruka mbi cyane" zirimo no gushaka kwiyahura ku bajyanywe gutegerereza ahandi.

Sophie McCann w'iri shami agira ati : "Tubizi mu bindi bihugu byakozwemo, icyo byatanze gusa ni ukwibabaza gukomeye n'ibibazo byo mu mutwe, kandi bishobora kuganisha ku kuba abantu bongera gusubira mu ntoki z'ababatwara mu buryo butemewe."

MSF ivuga ko ihohoterwa rikabije no kwiyahura byabaye ku bimukira bashakaga kujya muri Australia ikabohereza gutegerereza ku kirwa cya Nauru, ivuga ko ari isomo Ubwongereza bwagakwiye gufata ntibwohereze abimukira mu Rwanda.

Leta y'u Rwanda, mu masezerano yagiranye n'imiryango mpuzamahanga itandukanye, imaze kwakira abimukira hafi 1,000 bavuye muri Libya bari barahaheze bashaka kujya i Burayi.

Aba bimukira bacumbikirwa mu kigo kiri mu Bugesera, nyuma bagenda bakirwa n'ibihugu by'i Burayi na Canada, igikorwa ishami rya ONU rishinzwe impunzi rivuga ko kigenda neza kugeza ubu.

Ikinyamakuru The Independent kivuga ko cyumva ko leta y'u Rwanda izishyurwa n'Ubwongereza ikiguzi cy'ibanze cya miliyoni 120 z'amapawundi (miliyari 159 mu mafaranga y'u Rwanda).



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Baramagana-umugambi-wo-kohereza-abimukira-mu-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)