BAL: Zamalek ifite igikombe giheruka iri mu m... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva tariki 21 kugera 28 Gicurasi muri Kigali Arena, hazabera irushanwa ry'imikino ya nyuma ya Basketball African League (BAL) irushanwa rihuza amakipe meza muri Basketball ya Afurika.

Agace ka Nile Conference niko kari gasigaje gutanga amakipe 4 azasanga andi ane yavuye muri Sahara Conference ubundi ahurire mu Rwanda. Amakipe yabonye itike ya 1/4 avuye muri Nile Conference ayobowe na Zamalek yatsinze imikino yose.

Zamalek ni imwe mu makipe yo kwitega muri iyi mikino izabera mu Rwanda muri Gicurasi 

Amakipe ane ya mbere yavuye muri Nile Conference ni; Zamalek (Misiri), Petro de Luanda, Cape Towns Tigers (Afurika y'Epfo) na FAP (Forces Armées et Police Basketball) yo muri Cameroun. Aya makipe arasanga, izindi kipe zavuye muri Sahara Conference arizo; REG BBC (Rwanda) yabaye iya mbere, US Monastir (Tunisie), Seydou Lygacy Club (Guinée) na AS Salé (Maroc).

Imikino igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri aho umwaka ushize iyi mikino nabwo yari yabereye muri Kigali Arena yegukanwa na Zamalek, icyo gihe u Rwanda rwari ruhagarariwe na Patriots BBC.


REG BBC yitwaye neza muri Senegal abanyarwanda bayitezeho byinshi 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116509/bal-zamalek-ifite-igikombe-giheruka-iri-mu-makipe-azaba-ari-muri-kigali-arena-mu-kwezi-gut-116509.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)