APR FC yakuyeho urujijo kuri myugariro Karera Hassan uvugwaho ibitandukanye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bwa APR FC, buvuga ko myugariro wayo Karera Hassan yahawe uruhushya rwo kujya gukora ubukwe bizeye ko azagaruka bitandukanye n'ibyavugwaga ko yaba yaramaze gutandukana n'iyi kipe.

Mu Kuboza 2021 nibwo Karera Hassan ukina mu mutima w'ubwugarizi wari ku mwaka we wa mbere muri APR FC, yerekeje Finland aho yasanze umukunzi we Umutoni Diane.

Nyuma y'igenda rye hagiye havugwa byinshi birimo ko atazagaruka, mu ntangiriro z'uyu mwaka ubuyobozi bwa APR FC bwavuze ko yahawe uruhushya ndetse ko nubwo ataragaruka bizeye ko azagaruka.

Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarkh Muganga yongeye gushimangira ko Karera ari umukinnyi w'iyi kipe wahawe uruhushya rwo kujya gukora ubukwe.

Ati "Karera Hassan ni umukinnyi wa APR FC, yadusabye kujya gukora ubukwe, umuryango we uba hanze, tumuha ayo mahirwe, ni ibyo arimo."

Akomoza ku kuba hari ikipe yo muri iki gihugu yagiyemo yohereje ubutumire isaba Karera Hassan, yavuze ko nta butumire bw'ikipe iyo ari yo yose babonye bwifuza Karera Hassan.

Karera Hassan yinjiye muri APR FC muri 2021 avuye mu ikipe ya AS Kigali yagiriyemo ibihe byiza, yanakiniye kandi amakipe arimo Kiyovu Sports.

Karera Hassan ngo yahawe uruhushya rwo kujya gukora ubukwe azagaruka



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yakuyeho-urujijo-kuri-myugariro-karera-hassan-uvugwaho-ibitandukanye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)