Abo BIVUGWA ko birukanwe muri Canada nyuma bakagaragara mu mihanda ya Kigali bakubitana ubunyamaswa nyiri 'Neptunez Band' urubanza rwabo rwasubitswe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu rubanza rwabaye kuri uyu wa Kane tariki 28 Mata ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge. Abaregwa ni Alex Nkuranga Karemera na Soteri Junior Gatera Kagame baregwa gukubita no gukomeretsa ndetse no kunywa ibiyobyabwenge mu gihe Robert Mutabazi na Kevine Uwera bakurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.

Ababuranira abaregwa bagezwa imbere y'abacamanza babanje gusaba kuburana ifunga n'ifungurwa.

Mu gihe basabaga ibyo, Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko urubanza ruba rusubiswe kuko hari ibizamini biri gukorerwa uwakomerekejwe ku buryo byazifashishwa mu rubanza kuko yakomeretse bikomeye mu ngingo zirimo umutwe n'ahandi ku mubiri.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bwifuza ko urubanza rw'uyu munsi rusubikwa bugahabwa amasaha 48 cyangwa 72 kuko hari ibimenyetso bukiri gukusanya.

Abunganizi b'ababuranaga basabye ko urubanza rukomeza cyane ko mu baburana bose atari ko bashinjwa ibyaha bimwe nubwo bari muri dosiye imwe.

Uburanira uwitwa Uwera Kevine, yatangaje ko uyu mukobwa atwite bityo urubanza rwakomeza kugira abone ubutabera vuba.

Me Kayihura waburaniraga Alex Nkuranga Karemera yatangaje ko we n'uwo yunganiraga batiteguye kuburana ku bijyanye n'indishyi, asaba ko iburanisha ku byo gukubita no gukomeretsa ryakomeza.

Abunganira abaregwa basabye ko dosiye yo kunywa ibiyobyabwenge itandukanywa n'iyo gukubita no gukomeretsa ariko Ubushinjacyaha buvuga ko bikomeza uko byari bimeze.

Ubushinjacyaha bwanavuze ko ibimenyetso bikenewe atari ibyo kugira ngo baregere indishyi gusa ahubwo bishobora no gufasha mu nyito y'icyaha.

Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwanzuye ko aba basore n'inkumi bakomeza gufungwa. Abashinjacyaha bahawe n'umucamanza iminsi yo gukusanya ibindi bimenyetso urubanza rukazasubukurwa ku wa 5 Gicurasi 2022.

Ikindi urukiko rwemeje ko Dosiye z'abaregwa bose zikomeza kuguma hamwe.

Ku mugoroba wo ku wa 6 Mata 2022 ni bwo RIB yemeje ko yataye muri yombi aba basore baherutse kugaragara bakubita umugabo witwa Enoch Aaron (amazina akoresha ku mbuga nkoranyambaga) uyu akaba azwi nka nyiri Neptunez Band.

Neptunez Band ni itsinda riri mu akomeye mu gucuranga mu buryo bwa Live mu Rwanda, by'umwihariko rizwi mu bitaramo bya Kigali Jazz Junction.

Nyuma y'iminsi ine akubitiwe mu muhanda hagati, uyu mugabo ubusanzwe udakunze kugaragara mu itangazamakuru yashyize ubutumwa butabaza ku mbuga nkoranyambaga asaba ubutabera.

Mu butumwa yatambukije yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, uyu mugabo yasabaga RIB na Polisi y'Igihugu kugerageza agahabwa ubutabera nyuma yo gukorerwa urugomo n'abasore babiri bamukubitiye mu muhanda nk'abica inzoka.

Umwe mu batanze amakuru unazi neza uko byagenze iryo joro, yagize ati 'Aba basore baraje bakubita icupa ku modoka ye igenda, ubwo yasohokaga agiye kubaza impamvu yabyo, abo basore bahise bamwadukira baramukubita ku buryo bukomeye.'

Ni urugomo amakuru avuga ko rwabereye mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko ku i Rebero.

Hari kandi amakuru avuga ko abasore babiri muri aba batawe muri yombi bagize uruhare mu guhohotera uyu mugabo basanzwe bazwiho urugomo mu Mujyi wa Kigali, uretse ibi umwe mu bababazi akaba yavuze ko bose baherutse kwirukanwa muri Canada kubera imyitwarire nk'iyi mibi.

Ikinyamakuru Igihe cyatangaje ko Umwe mu bazi aba basore wagarutse ku rugomo rwabo yagize ati 'Ni abantu biyenza ku bantu cyane iyo bamaze kunywa. Hari igihe bakubise umusaza utwara taxi baramukomeretsa bikomeye ariko ntibatabwa muri yombi. Hari nubwo bakubise umukobwa w'inshuti yanjye bamukomeretsa ku mutwe ku buryo bukabije nabwo ntihagira urwego rubakurikirana.'

Uwatanze amakuru utifuje ko amazina ye atangazwa , yahishuye ko aba basore bakunze gukora urugomo bitwikiriye amazina y'iwabo kuko ari abana bo mu bakire bakibeshya ko nta wabaryoza ibyo bakora.

How long does it take for @RIB_Rw / @RNP to apprehend offenders that brutally injured me with no reason whatsoever 4days ago. Incident statements made at #RIB but no action till date.#Violentscenes.@AngeKagame @rwanda_just @PrimatureRwanda @FirstLadyRwanda @PaulKagame pic.twitter.com/t5GXatmTYq

â€" Enoch Aaron R (@ganiometer) April 6, 2022



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Abo-BIVUGWA-ko-birukanwe-muri-Canada-nyuma-bakagaragara-mu-mihanda-ya-Kigali-bakubitana-ubunyamaswa-nyiri-Neptunez-Band-urubanza-rwabo-rwasubitswe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)