Umutoza wa Rayon Sports yayamanitse, asabira Kiyovu Sports igikombe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa Rayon Sports Jorge Paixão nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports, yavuze ko iyi kipe ikomeye ikwiye igikombe ndetse abaye ari we ugitanga yakiyiha.

Ibitego bya Bigirimana Abedi na Muhozi Fred byafashije Kiyovu Sports gutsinda mukeba Rayon Sports mu mukino w'umunsi wa 22 wa shampiyona ibitego 2-0, ni umukino wabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 19 Werurwe 2022.

Nyuma yo gutsindwa uyu mukino, umutoza wa Rayon Sports , Jorge Paixão bavuze ko batsinzwe n'ikipe ikomeye ndetse ku giti cye abona ari yo ikwiye igikombe cya shampiyona.

Ati "Ku bwanjye Kiyovu Sports niyo nziza muri shampiyona yatwara igikombe kuko ni nziza, itegurwa neza cyane, abakinnyi beza cyane, umutoza mwiza, bakoze akazi keza niyo mpamvu bari ku mwanya wa mbere."

Kugeza ubu Kiyovu Sports iri ku mwanya wa mbere n'amanota 50 irusha APR FC ya kabiri amanota 5, gusa yo ntirakina umukino w'umunsi wa 22.

Umutoza wa Rayon Sports yasabiye Kiyovu Sports igikombe



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-rayon-sports-yayamanitse-asabira-kiyovu-sports-igikombe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)