Umutoza wa Rayon Sports yanze kwishyura ngo arebe umukino ahitamo kujya guhengereza inyuma ya sitade - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku nshuro ya kabiri umutoza wa Rayon Sports yangiwe kwinjira kuri sitade kubera ko yanze kwishyura amafaranga yo kwinjira ngo arebe umukino ameze neza.

Nyuma y'umukino wa Kiyovu Sports, aho yangiwe kwinjira atishyuye uyu munsi yasubijwe inyuma ku mukino wahuje Intare Fc na Musanze Fc.

Uyu mutoza yageze ku kibuga cya Kicukiro abwirwa ko kwinjira ari amafaranga ibihumbi 2,000 Rwf, aho yanze kuyatanga agahitamo kujya kuwurebera inyuma ya senyenge mu bantu batishuye.

Amakuru avuga ko uyu mutoza yari yazanye na Nuttal utoza ikipe ya Police Fc, aho we yemeye agatanga 2,000 akajya kuwurebera muri sitade yicaye neza.



Source : https://yegob.rw/umutoza-wa-rayon-sports-yanze-kwishyura-ngo-arebe-umukino-ahitamo-kujya-guhengereza-inyuma-ya-sitade/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)